104

ibishaka rwose, biyiruhije ariko ikiha imbaraga (ariko zigiye kurangira), ikitera inkunga cyane, maze igategeka nayo yitegeka, ikishyiriraho amahame akomeye gukurikizwa. Ikibwira iby’itemera, kandi ayo mategeko nayo ubwayo ntishobora kuyubahiriza, kubera ba banyamahanga bose bayirimo, kuko akuzuye umutima ni nako gasesekara ku munwa. Igategekesha ibyo itemera igategeka abatayemera. Bayibwira bayibeshya ko bigenda, nayo ikabyemera ibabeshya ko bitunganye. 

Aba bose baraziranye; iyi mikorere iraziranye cyane. Iri mu mwuka umwe. Ndetse biranatangaje kubona ukuntu bubahana bakuzuzanya mu bworoherane kubyo bahuriyeho ku nyungu cyangwa igitugu aho cyaba giturutse hose, ibyo bikagendana n’iterabwoba, n’isi yose ikabashima ikanabubaha uretse hamwe na hamwe, kuko nabo bazi ko ntawabishobora uretse Leta yiyita iy’ubumwe bw’abanyamahanga bavuga ikinyarwanda. Ikaba iya mbere mu isuku, iya mbere mu muco no mu ikoranabuhanga, muri byinshi by’ubwenge buhanitse, kandi ubwayo ntabwo izi. N’uburere mboneragihugu, NO KWAMBARA INKWETO UTABANJE KOGA. Igahorana abanzi ku isi yose bayivuyemo biyita Abanyarwanda, kuko mbere bari bayirimo. Kandi nabo baba bashaka gutaha ku ngufu. Ihorana n’ibikombe. Igashyiramo imbaraga, ikihanukira ikavuga ngo NTA MOKO ABA MU RWANDA kandi ahari, ikagirango barabyemeye, kuko hari n’itsembabwoko ryakorewe abatutsi, ryakozwe n’abahutu, hakaba no guhora ku ruhande rw’ingabo z’abatutsi aribo ngabo za FPR, maze ikatwemeza ko twese turi Abanyarwanda. Igahirimbana ndetse ikagera no kuri byinshi bigaragaza ko dushobora kuba twaba Abanyarwanda ku ngufu. 

Ariko ubunyarwanda ntabwo bupfa kuza gusa, bufite imbaraga nyinshi buterwa n’uburenganzira buhabwa n’ibyaruvuzweho n’Idashobora kubeshya. Kuko «Ubunyarwanda» bwarasagariwe cyane, bufite ibikomere byinshi, haragomba ibitambo, cyangwa tukemera Igitambo cya Yesu Kristo, twese nk’abitsamuye. Ubunyarwanda bugomba guharanirwa, kurwanirwa, bugatsindirwa, bugakizwa, bukavuka ubwa kabiri, bukabona gusohoza umugambi Imana ibufiteho. 

Leta na Komisiyo yiyita iy’Ubumwe n’Ubwiyunge ibyo bakora ni nko gusinziriza umuntu ku ngufu kandi yanyoye ikawa nyinshi n’ibiyobyabwenge byinshi. Kubera gukoresha ingufu habamo gutinya. Wa wundi ugomba gusinzira afunga amaso gusa, ubundi akaba areba, anumva ibihita n’ibivugwa, akanyuzamo akareba n’ibikorwa. Ikibazo n’uko umusinziriza azi ko adasinziriye, n’uwisinzirije azi ko umusinziriza azi ko ari maso. Baraziranye. Ni nka wa mubyeyi yahannye umwana aramubwira ngo napfukame ku itegeko, umwana nawe arabanza aranga, se aramukubita aramubabaza, umwana apfukama kubera inkoni. Igihe apfukamye abwira se arira ati