564

aka wa muhanzi Bikindi Simoni. Rwanda weeee! Ugeze hahandi umwana arira nyina ntiyumve. 

Ndongeye ndagusezeye ariko nk’uko n’ubundi nakubwiye tuzongera duhure kandi uzaba warabaye mushya, ndabisaba Rurema. Arikose tuzahura umeze ute? Ko uzaba warashenjaguwe n’ibigiye kukuberamo, kuko narabikubwiye ngo abiyise Abanyarwanda Imana igiye kubabaga ku ngufu, ntakabuza, ntakabuza kandi izababaga ntakinya. Abiyita Abanyarwanda bazize UBWIBONE, UBUSAMBO, UBWICANYI BUHANITSE, byababyariye ubugome ndengakamere, kandi bibukeko aricyo cyaha Satani yazize (UBWIBONE). Ngo yaribwiye muriwe ngo nawe asanga ashobora kuba nk’ Imana ndetse akaba yanayirusha. Ni nk’u Rwanda! None aho mvugira aha yarangije gucirwaho iteka burundu. N’iyo yashaka kwihana ubu ntibyakunda, kuko niwe muzi w’icyaha. (Ezekiyeli 28

IMIZI Y’INZIKA Y’INZIGO HAGATI Y’ABIYITA ABANYARWANDA 

Reka mvuge kuri ibi bikurikira : 

• Abatutsi muri rusange hagati yabo harimo imizi y’inzika y’inzigo; 

• Abega n’abanyiginya harimo imizi y’inzika y’inzigo ituruka kuri Kanjogera, nawe hari ahandi yayikuye. Iriya myuka hari abagore yagiye ifata bagakoreshwa ibirenze amahano, n’ubu nandika barahari; 

• Abahutu hagati yabo harimo imizi y’inzika y’inzigo, abanyenduga n’abakiga; 

• Ibyo bikatugeza aho abahutu n’abatutsi baminuza ku mugaragaro mu mizi y’inzika y’inzigo, habaho itsembabwoko abahutu bakoreye abatutsi ku mugaragaro; habaho guhora kw’abatutsi bihorera ku bahutu, ndetse abanyabikomere byinshi b’abahutu benshi bakemezako habaye jenoside ebyiri. 

Ntaho iriya myuka yagiye na n’ubu iracyahari, iracyashakisha abo ishamikanye nabo ngo ibarimbuze. Kandi ibyayo ni birebire, kugeza na n’ubu biri imbere y’Imana bitegerejeko byabyara ibyo byatwise, ndetse noneho ndabona n’inda ari imvutsi. Kandi nibimara kubibyara, Imana izishyiriraho gahunda yemewe idakuka, ari nayo u Rwanda ruzagenderaho, agasuzuguro karangiye. 

Kuko ubu hagiye kubaho Leta ebyiri mu Rwanda, iyo mu Mwuka n’iyo mu mubiri, kandi iyo mu Mwuka niyo izayobora iyo mu mubiri, iyi nayo igomba kumvira. Kandi wa mugani wa Sankara w’Umunyarwanda aho yagize ati «Iyo ntambara nzaba nyirimo mu Mwuka ndetse no mu mubiri nzaba ndwana». Jye nzaba mfite akazi gakomeye