531

Ugira ngo iriya myuka ya ba Kanjogera, ba Kamegeri n’urutare rwe, ibyo ku Rucunshu, kurwana kwa Rwabugiri, kugwa ku gasi kwa Musinga, urabona bitarakurikiranye abamukomotseho? Umwe ariwe Rudahigwa ntiyaguye i Burundi yishwe n’abazungu agapfa ari n’incike? Undi ari we Ndahindurwa Jean Baptiste Kigeli V, ntakiri mu mahanga ubu nandika kandi afite igihugu cye? N’ibindi byinshi umuntu abivuze wakumirwa. Kandi kweza igihugu nta kindi kibanza uretse kwezwa kwa bene cyo, aribo benegihugu. 

N’ubwo isi yose yadufasha, hagomba kuboneka buri gihe abashonji, abatindi, n’abakene, abavumana bashonje. Ni ukuberako ubwami buriho ubu ari ubw’isi, ni ubwa Antichristo. Ni ubwami bw’ubusumbane. Na Yesu yigeze kuvuga ngo «Abakene muzahorana iteka», ariko igihe kiraje ndetse cyasohoye ngo dukore itandukaniro. 

Tugaruke aho twari tugeze ku birebana n’uwiyita Umunyarwanda no kutava ku izima kwe. Bamwe kubera guhorana ubwoba ngo baziko ari amahoro, ngo ibintu biragenda neza kubera amajyambere, ntimuziko ubutsinzi bubanzirizwa n’intambara? Kandi intambara ikabanziriza ubutsinzi? Ntimuyobe Torero ry’Imana, muramenye kuko «Uwambaye umwambaro w’intambara atabaye, yekwifata nk’uwambura atabarutse» (1 Abami 20:11). 

Kwambura imyenda y’intambara ntibirageza igihe, turacyambaye imyenda y’intambara; buretse kuririmba intsinzi muvandimwe, sigaho. Ntansinzi twari twabona, kuko ifitwe na Yesu kandi mwaramwanze. Satani nta ntsinzi agira mubimenye. Kuberako uhereye mbere na mbere akora ibyaha, ari umubeshyi ashyeshyenga abantu ababwirako afite intsinzi, iyo aza kugira intsinzi aba yarihannye ubwibone ntacirweho iteka, rero ntacyo dupfana n’uwaciriweho iteka. Yesu niwe ufite intsinzi, we wenyine waducunguye atsinze urupfu, maze duhinduka abatsinze no kurushaho. 

ABAHANUZI B’UWITEKA MU GIHE CY’IMBANZIRIZA-BUBYUTSE. 

Hariho abavuga ko kubyuka ari ugukanguka. Nyamara biraruhije gukangura uwisinzirije wenda naba n’usinziriye. Naho kubyuka byo biterwa na position waryamyemo. 

Hari uburyo bwinshi bwo gukangura abantu basinziriye : ushobora kuzana urusaku ugahonda ikintu gisakuza gituma yikanga; ushobora kumurya urwara umutunguye; ushobora no kumusukaho utuzi dukonje cyangwa dushyushye; ushobora no kuririmba usakuza cyane n’ibindi. 

Umenya Imana Izahonda ikintu kiremereye gituma twikanga, tuvuge wenda nka “Katiyusha” cyangwa ibindi nk’ibyo bisakuza, kuko turahuze cyane kandi duhugiye mu bidafite akamaro.