UMWUKA WA GATATU NI UWA MRND (RUKIGA) AMAJARUGURU.
Uyu mwuka wakoze cyane mu kwiganzura abanyenduga muri za 1973 na n’ubu uracyazerera ushaka uwo wafata, ndetse ufite ipfunwe ryinshi kuko watumye hicwa abanyenduga bari barize bari n’abategetsi icyo gihe. Ndetse benshi bamaze gufatwa n’uyu mwuka, kuko bumva batategekwa n’abatutsi n’abo bita abanyenduga. Bisobanurwa ngo uyu mwuka urwanya cyane abatutsi n’abahutu bita abanyenduga.
UMWUKA WA KANE : UMWUKA WA GIHUTU CY’IGIHEZANGUNI ARI WO CDR.
Aba ni abahutu badashaka ibintu bivanze na gato, n’ubwo babitangaza ko bashaka gufatanya n’abandi, ariko umwuka ubiyoboye n’umuhezanguni. Uyu mwuka urishakira abahutu b’umwimerere gusa n’ubwo kubabona bitoroshye. N’iyo hazamo n’abandi ariko akaba ariwo uba ku isonga, kandi bakawumvira. Ni nka bya bindi bya FNL Parpehutu by’Abarundi. Aba ni abahutu b’abahezanguni. Bashakako havugwa abahutu gusa.
HARI UMWUKA WA GATANU ARIWO WA FPR UGIRA ICYO UPFANA NʼUWA CYAMI NA GIHAKE
Kuberako aba ari abuzukuruza ba babandi ba cyami na gihake, bakabikora mu mayeri ku buryo bagaragara nk’aho bahagarariye bose, kubera ibihe n’impinduka. Kandi ntibashaka n’ubwami na gato, kuko bwababuza kwisanzura no gusohoza umuhamagaro wabo w’ubugome no guhora.
Ni agatsiko kagomba kugenzura kakamenya ngo nta muhutu nyir’izina ubiyoboye, nk’uko na CDR igomba kureba neza niba nta mututsi ubiyoboye, n’iriya y’abahutu nayo igomba kureba ngo nta mututsi ubiyoboye.
UMWUKA WA GATANDATU ARIWO WA PL ARIWO W’ABATUTSI BACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE
Uyu mwuka nta mbaraga ufite ariko urahari kandi nawo ufite umugabane, n’ubwo «utakuzura minibus bwose». Bawumazemo imbaraga aba bose kuko barawushegeshe, ndetse kuribo warapfuye, ntibawushaka kuko ubibutsa ibyaha bawukoreye. Kuko aba bose bahemukiye abacitse ku icumu.
Ariko bafite amasezerano akomeye y’Imana. Nawo urimo uduce tw’uturere, n’ibindi… duhora duhanganye, n’ubwo bitagaragara ngo bijye hanze.
