yabashizemo. Nta n’umururumba w’ibintu bazaba bafite bazabizinukwa kubera ibizaba byabaye.
Umurengwe uzaba nawo warangiye, nta no gupfa aho baturutse cyangwa indimi. Amaturo n’ibya cumi bizava muri ayo materaniro ya buri munsi kugeza ku munsi wa 40, yose ntarivuyeho azahabwa abapfakazi n’imfubyi batishoboye bari mu madini yabo, bahora babavuma kubera imibereho mibi bafite kandi bene se bandi n’abayobozi babo bamena ibiryo. Icyo gikorwa ni ikigeragezo abayobozi b’amadini bagomba gutsinda ntakundi byagenda. Ibi kandi bizakorwa abahagarariye ayo madini bose bari mu Rwanda kuko bakunze kugendagenda. Benshi baba bashakisha imibereho. Iyi gahunda noneho ni simusuga. Buri wese ufite umurimo w’Imana ahagarariye, agomba kuzaboneka muri iyi gahunda. Muri icyo gihe abafite ibyo bapfa baziyunga by’ukuri babone kujya mu bumwe.
N.B (Icyitonderwa): Buri wese ufite ibitekerezo byubaka, ntanze adresse yanjye muzanshakiraho, kuko hari byinshi ngomba kubasobanurira, icyo mpakanye n’uguhangana kuko ntabwo ari ibiganiro mpaka, cyangwa mbwirwa-ruhame, nta n’uwo nsaba ko ampugura, ngo ngabanye, cyangwa nongereho cyangwa ko hari aho nakabije, uko ubyumva n’uko ubishaka. Nk’uko bamwe babigerageje bansaba kugira ubwenge, kandi BWENGE uba muri jye ariwe untegeka kubivuga, noneho ngo mbahe n’umurongo wa telefone maze mubaze ibibazo. Nta n’abanyamakuru mpamagaje, nta magambo nshaka muri iki gikorwa, narayahaze hakenewe ibikorwa. Muri make «ngayo nguko»! Buri wese asabwe gutanga umusanzu wubaka. Mbisubiremo ntabwo mpangana, nta n’ubwo nkeneye gushimwa cyangwa kugawa, kuko ntacyo byanyongeraho cyangwa ngo bingabanyeho.
Umwe w’umunyamahanga yigeze kunsubizamo imbaraga amaze kumenya ibyo nkora ampa urugero nakunze ati «KOMERA KANDI SHIKAMA, KUKO BAGUSHIMA, BAKUGAYA BYOSE NI KIMWE, NI NK’UKO IGICERI CY’ICUMI GISHAJE CYANGWA GISHYA BYOMBI AGACIRO KABYO KANGANA, IGISHYA SI 11 N’IGISHAJE SI 9, BYOMBI BIBARA 10».
Ahasigaye ndumva dukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, mbese muri make turikunze, none nk’Itorero, nk’abakozi b’Imana, duhaguruke dutabare, dutabaze Ihoraho yaremye ijuru n’isi, Se wa Yesu Kristo Umwami wacu, tumucire bugufi adutabare, nicyo ategereje. «Ntawe ubizi aharaho Imana yahindukira ikigarura ikareka uburakari bw’inkazi yari ifite ntiturimbure» (Yona 3:9). Kandi nababariye buri wese warwanije iki gikorwa, nkomeje no kubabarira abazakirwanya bose, kuko mu by’ukuri batazi icyo bakora, umunsi babisobanukiwe niho bazumva, ariko se bazumva ryari? Igihe Imana igitegereje ko mushyira mu bikorwa ibyo Imana idusaba, ngaho nimuze dusabe Imana kwiyunga kuko ubumwe bwo buhita buza iyo abantu biyunze neza, maze dukorere hamwe duhuje umutima: Kuko :
