iramutse itanze amahoro n’umugisha na zahabu, na diyama, na colta, na peteroli, na gaz, n’inyubako za kijyambere, ikabizana ntagikozwe, tutihannye, tudaciye bugufi, ngo twature ibyaha byacu n’ibya ba sogokuruza bacu, maze umwanzi amware, Imana ishyirwe hejuru, twahinduka (twebwe nayo) abanyabinyoma n’insuzugurwa. Rero umva neza ko ibyo tubaburira bigomba gukorwa nibidakorwa, Imana izarengera Ijambo ryayo yavugiye mu kanwa kacu, ibyo bibi mwanga bibagereho. Maze ibyanyuma birushe ibya mbere kuba bibi, noneho mukukire imitima rimwe, kubera ko mwanze kuyumvira. (Abaroma 11:32).
Umwe yigeze kumbwira anyishongoraho ngo bitabaye najya he? We arashakako biba akabibona, wenda bikanamuhitana ariko bikaba. Nawe unyumvire Umunyarwanda. Ariko nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. Ntako ntagize ngo dukore iby’Imana ishaka ariko mwarananiranye. Imana yacu mu mbabazi zayo no kwihangana kwinshi iduhaye «NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA», nanone ayandi mahirwe ya nyuma y’ayo. Ariko sibyo izahoramo kandi nanjye ndananiwe hari n’ibindi byinshi byo gukora. Nanjye ndananiwe, kandi naniwe n’igihe cyageze, reka nduhuke uyu murimo utoroshye wo kubwira abatumva b’imbere mu gihugu, njye no hanze yacyo nabo mbabwire, nibwirire abapagani b’indushyi, n’abarokore b’indushyi barushywa n’abakagombye kubarengera, birirwa babazunguza. Naryo ni ishyano!
Nimundeke mbwirize indaya, abajura, abicanyi, impunzi zashushunzwe, n’abagisenga ibigirwamana n’abandi banyabyaha babihaze barembejwe n’abarangi n’abacwezi, mureke mbwirize abishakira agakiza ka Yesu. Aba nabo mfite ibyo nababwira byazabafasha kurwana intambara nziza muri iyi si, no kuzagera mu ijuru amahoro. Iyo biza kuba bisaba igiciro cyanjye jyenyine nari kuba nararangije kwishyura. Ariko igiciro nasabwe naragitanze, n’uruhare nabigizemo nshobojwe n’imbaraga nahawe n’uwantumye ariwe Yesu Kristo. Ntihazagire uwihandagaza ngo akoreshe uriya murongo wo muri Ezekiyeli 22:30 uvuga ngo «30Kandi nashatse umuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugirango ntakirimbura, ariko ntawe nabonye». Kuko kiriya gihe Imana yaramushatse iramubura. Mutangirire muri Ezekiyeli 22. Iki gice mu by’ukuri kiravuga u Rwanda uretseko hari ibyaha icyo gihe bitari bihari nko : gufata utwana ku ngufu no gusambanya amatungo ku ngufu, no gusambanya utwana umuntu yibyariye, n’itsembabwoko: kumena amaraso, ubwicanyi bukabije. Icyo gihe ariko nta tsembabwoko ryari ryarabaye. Maze umuntu akihandagaza akizamura, akitera inkunga ati «rwose uwo muntu umwe wo guhagarara mu cyuho nijye, uwo Imana yashakashatse nijye kandi yarambonye. None muhumure narasenze byavuyeho».
