223

wabo, habeho n’imyivumbagatanyo n’abapfa n’abakomereka. Ni ko ateye akunda koroshya ibintu cyane, kugira ngo batagira ngo nuko ari benshi, kandi mu bike n’ibinyantege nke ni ho imbaraga ze zigaragarira. Akunze gukoresha bake cyane ndetse akunze gutangirira ku muntu umwe. Kugira ngo imbaraga ze zigaragare, yigeze no kuvuga ko abantu banze kumuhimbaza yabwira amabuye akabikora yishimye. 

Ikibazo cy’amoko cyashenye igihugu, ni kimwe n’icya cumi aho kigejeje abakristo bo mu idini ryiyita Itorero. Imana yatangiriye kuri Adamu, arayinanira ifata Nowa, arayinanira; yafashe ku gatama yambara ubusa, bimuviramo kuvuma umwana we witwa Hamu kuko yari yamubonye ubwambure. Ifata Abrahamu, uwo ni we yakuyemo Abaheburayo. Kuko nta handi umutima w’abafite amoko uba. Umunyamoko ibye ni ugusenya kuko ntashaka ko hari ubundi bwoko bwabaho uretse ubwe. Abasaba ibya cumi na bo nta handi imitima yabo iba, keretse ku mafaranga. Byabyaye inkomere nyinshi, kwinuba kwa buri gihe, ndetse iyo bamwe bacuze abandi, ba bandi bahita bajya kwitangirira izabo butiki, ugasanga batonze umurongo mu nkiko baje kuburana buri wese ashaka kubiyobora. Buri wese ashaka kurengera idini ye nise «ibiro by’imisoro n’amahoro», ari byo ibya cumi n’amaturo. Niba ari njye wari umuyobozi wabyo najya mfunga buri wese wiyita umuPasitori wese uje kuregera amafaranga, cyangwa imyanya y’ubutegetsi. 

Aho bucyera nziha ako kazi. Imana ni dukuriraho ibisebe by’amoko, ikadukuriraho akavuyo k’ubusambo n’umururumba wo gusarura aho batabibye, ibisambo by’abiyita abashumba, barwanira kubaka amazina gusa, dore ko abenshi nta n’icyo baba bafite bagaburira intama. Ni ukwitwaza bagoreka muri Malaki ibice 3 guhera ku murongo wa 7 kugeza ku wa 12, ariko cyane cyane 8, 9, ngo babone uko bakomeza iterabwoba ryabo, bakomeze gukama izo badaha ubwatsi bwiza. Nti banabasobanurira uko bimeze kuko na bo ntabyo bazi. Wakama itariye? Wakama ifite ubwoba? Wankangisha ngo ningerageze Imana se kubera iki? Ndinda nyigerageza se narananiranye? Ndi ikigande? Yo se yarananiranye? Kuki ushaka gushyira ibibazo hagati yanjye nayo? 

Nkubwiye ko uwo mukino ushaje. Bariya ko bari barataye imirimo, hari uwakubwiye ko njyewe natorotse akazi? Ndi déserteur. Akaduruvayo gaterwa n’ibya cumi n’amaturo Imana iramutse ibidukuriyeho hagasigara ririya jambo ryo gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa. «Ituro ry’urukundo», na bwo kandi nti bibe itegeko, yazaba ituruhuye imitwaro ihora iremereye benshi. Ndizera ko izabikora, izaduha uburyo bwo kubikura ho, tugaruke ku «Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi» (Abefeso 2:20).