Leta yarongeye irakosora mu itegeko-Nshinga, noneho irandika ngo itsembabwoko ryakorewe abatutsi. Na none u Rwanda rurumirwa kuko noneho abanyamahanga barikoze ntibabavuze, havugwa gusa abanyamahanga ryakorewe. Biba ikibazo. Uragira ngo u Rwanda ntiruzi ubwenge se? Rwakomeje kugira ibibazo rusaba uburenganzira nk’ igihugu, ruratabaza kubera ko abanyamahanga barumereye nabi, rushaka kwigenga, rubura urutabara, umutungo warwo n’ibintu byarwo, n’ibidukikije byose, barabyangiza uko bashaka nta soni, bagashyiraho n’inzego za Leta yiyita iy’ubumwe y’abanyamahanga mu gihugu cy’abandi.
Bakarusahura bajyana hanze. Kugeza ubu u Rwanda nta bene-gihugu rurabona barubamo, ba bandi twavuze haruguru barufashe ku ngufu, ruba ingaruzwamuheto. Bagira ngo rwaremeye naho byahe birakajya, rwagize ubwoba ruba rwisinziriye ho gato. Rwarisinzirije kubera ubwoba, n’ibibazo ruhorana byarumazemo ingufu, rwarahahamutse nk’abanyamahanga barutuye. Rwakomeje kubitekerezaho none rwabihaze burundu, na rwo ruratara ingufu ngo rwirwaneho, ni biba na ngombwa ruzitabaza Loni. Ariko simbizi bafitanye ibibazo bishyize cyera, ihora yanga kurutabara kubera nyine ko itazi ibyo rubamo, na yo ijya itiza umurindi icyagirira nabi abanyamahanga barubamo. Ndetse ikananyuzamo ikabafasha muri bimwe na bimwe.
Umuntu yakwibaza ati ibi bizahereza he? Niba turi abanyamahanga bavuga ikinyarwanda, hari mo abahoze ari Abanyarwanda cyera, bakaba barihaye andi mazina n’andi moko kubera inyungu zabo bwite, bagatatira igihango bari baragiranye n’igihugu cyabo; bazongera babe ibyo ngibyo byabambuye ubunyarwanda bihane babyambaye? Bemere, bababazwe, bavuge, bature ko bari barafashe ubundi bwenegihugu, bakaba barateje ishyano n’amahano n’ibyorezo mu Rwanda? Bibababaze cyane, binagaragare ko hari igikozwe, babanje gusubiza amaso inyuma bakabona ibyo bangije byose, atari bya bindi byo guhora barenzaho. Ibyo bizakorwa kugira ngo basubirane ubunyarwanda. Ubunyarwanda nibumara kugaruka, hashobora kuzakurikiraho gushakira izina rishya igihugu cy’u Rwanda, kugira ngo dusezerere icyitwa ubupagani bwose dukoreshwe n’Imana turi bashya.
Kuko kubera umuhamagaro, twagiye tuvanga ibintu. Ubundi cyera byari kariya gasozi kitwa Gasabo ari nako bitirira «U RWANDA RWA GASABO». Nyuma abami b’u Rwanda b’abarwanyi bagiye barwana bakagura Gasabo. Kubera kugenda bigizayo, baba babyise «u Rwanda». Izina “Rwanda” rituruka ku nshinga “Kwanda“ bivuga “Gukwira” hirya no hino. KWANDA bivuga kwaguka.
Sinzi icyo bipfana na Isirayeli, nayo yafashe i Kanani irwana yirukana abari bahatuye ntiyabamaraho, irabasigaza ngo bajye
