98

Ntibifatika ni mu Mwuka, keretse iyo ingengabitekerezo yabyaye ibyuririzi bikarenga ba nyirabyo bikajya ahagaragara. U Rwanda rusobanukirwa ko rwanyoye amaraso y’abanyamahanga bavugaga Ikinyarwanda. Satani we aryoherwa n’ibirego byo kurega ko nta munyarwanda uba mu Rwanda, kuko bimuhesha uburenganzira bwo guhora amena amaraso ntacyo yitayeho cyane cyane ay’abasore bahora bakereye urugamba, bajya kurwana, bagatera cyangwa bagatabara ari ingaragu, abasiga abagore batwite, cyangwa se bamaze kurongora, cyangwa se abana babo bakambakamba, bagasiga na ba nyina baboroga, batakamba babaza Imana uko bazamera, benshi bakanayivuma, babaza impamvu buri gihe babyarira gupfusha. Imana nayo yareba igasanga nta munyarwanda uba mu Rwanda koko. 

Nigeze guhura n’ikibazo njya ahantu ku nshuti yanjye y’umudamu w’Inyenzi maze mpasanga abandi badamu babiri nabo b’Inyenzi. Ariko abo bose uko ari batatu bari bahuriye ku kuvuma Leta yiyita iy’ubumwe, Leta ya Kagame. Bavuga uko yabahemukiye n’ukuntu yahemukiye abagabo babo. Nararuciye ndarumira. Kandi narinzi ko mbere bari bayirimo imbere. Nabonye aho abagore bo mu «Kazu» bavuye i Bugande aribo bavuma bagahenera abategetsi bavanye i Bugande mu mazina. Nashatse guturumbuka ngo niruke batazavuga ko nari mpari cyangwa ko ari njye wabivuze. Narumiwe nibaza byinshi bigendanye n’ingoma. Byanyeretse iyindi shusho, ndushaho guhishurirwa ko ubutegetsi bwose ari kimwe ko, «Nta bisusa nta mboga». Wabonaga mbarusha kwema kuko njye ntacyo byandebagaho, nta mabanga mfitanye na Leta yiyita iy’ubumwe, nta n’icyo yamariye, nta fagitire yanyishyuza, byatumye menya n’ibindi bibi byayo bikabije kandi ntabishakaga, maze ndasubirwa. Mbega inzangano! Mbega ubwirasi bwa bamwe baba bitwa ko ngo bari ku ibere! Mbega «umuzi w’inzika y’inzigo»! U Rwanda rwareba rugasanga nta munyarwanda urubamo, maze si ugupfa ntiwarora. Ko umunsi babonetse aribwo hazaboneka amahoro arambye, ko iryo ari ihame ntakuka, n’iyo wazasenga amasengesho y’iminsi Magana angahe ntiwabihindura. 

U Rwanda rukeneye «Abaneguhugu» ntirukeneye Abaturarwanda, n’abavukarwanda, kuko kuruvukiramo no kuruturamo ntacyo birubwiye, umuntu atura aho ashatse, avukira aho nyina agiriye ku bise, aho ibise bimufatiye niho abyarira, byumvikane neza. Umunsi habonetse «Abenegihugu», bazaburana uburenganzira bwabo bwo kubaho mu mahoro mu Rwanda rwabo ari Abanyarwanda, ari bene icyo gihugu. Icyo gihe abanyamahanga bazaba bambuwe uburenganzira bwose, ibirego bihagarare, hatangire gahunda nshya isobanutse yo kwihana, no guhindurira u Rwanda izina. 

Aha rero haratugeza mu kumenya neza ikibazo uko giteye. Niba koko cyera igihe tutazi twari Abanyarwanda barimo aya moko atatu atarigeze agira icyo atwara gikabije icyo gihe cyashoboraga kubyara