irirahira, barayogeza bakoma amashyi, u Rwanda rwongera gucura imiborogo bamwe uruhande rumwe, abandi urundi. Haba haje Ubumwe n’ubwiyunge na bwo bufite virus, mama shenge! Maze agakoko karihinduranya biracika, uyu munsi bakagira ngo kavuyeho ejo kagatungukira ahandi, kagakora ibindi.
IKININI CY’UBUMWE N’UBWIYUNGE agakoko kahise kakimenyera, karagisuzuguye cyane karagikenetse, noneho gatangira amayeri yako y’ubugome kiyemeza kujya gakina umukino wo kubeshya no kwihishana na Komisiyo, kakabeshya Komisiyo na yo ikakabeshya, maze bahera muri urwo bameze nk’abana bihishanya. Agakoko ka virus y’ubwoko kazi kwiyoberanya nako ni kimwe n’aka SIDA (VIH) koko. Ugira ngo karandutse maze icyuririzi kikakagaragaza kagasubira kuba kazima. Umuti ni Yesu wenyine. Tumwemerere adukize virus y’ubwoko yazahaje abiyita Abanyarwanda, ni we ufite kutubaga nta kinya.
IMANA IVUGA IKI KU MOKO YO MU RWANDA ?
Nakunze kubivuga kenshi ko ubutabera bw’Imana bwagaragaje ko abahutu bagomba kubanza kwihana nta yindi mvugo ihari uretse kwihana bivuye inyuma, bihanira Imana, n’abatutsi. Iryo ni ihame ridakuka ntabwo icyuririzi cyawe cyarikuraho. Ntabwo bikurikiza amategeko-shingiro cyangwa amategeko-nshinga y’ibihugu; ntibikurikiza amatohoza, imyanzuro ya Loni cyangwa iy’imiryango itegamiye kuri za Leta.
Iyo mvuga kwihana mba mvuga abakijijwe ko ari bo babanza (Yona 3), kuko ntiwabasha kwihana udafite Yesu mu bugingo bwawe. Waba urimo gusinziriza virus neza kugira ngo izakanguke mu gihe gikwiriye, naho ubundi hihana abazi icyo bihana. Uretse ko na bo bibagora iyo batarinjira neza, abenshi baba ari abanyamadini gusa, bigomba kuyoborwa n’Umwuka Wera kuko ni we ubifitiye ububasha n’ubushobozi (Yohana 16:7-11). Yohana 16:8 haravuga ngo ubwo azaza, (Umwuka wera):
1. AZATSINDA AB’ISI,
2. ABEMEZE IBY’ICYAHA,
3. N’IBYO GUKIRANUKA,
4. N’IBY’AMATEKA;
Uyu rero we nta manama ajya akoresha ngo havemo imyanzuro, ahamya «UKURI» ariko Yesu umwana w’Imana (Yohana 14:6), kuko avuga ati «Ni njye Nzira, n’Ukuri, n’Ubugingo».
Yesu imbere ya Pilato yamuhase ibibazo aza kugera aho amubaza ngo noneho ga uri Umwami? Yesu yaramushubije ati
