none se abasore bawe bakereye urugamba wabaroshye mo? Ko mbona na none hadutse ubunyamaswa burenze urugero? Urabigenza ute? Urihana biveho se? Urakomeza ubisuzugure? Abanyamadini barakomeza bakubeshye ngo ni amahoro kandi ntayo? Urica nde ureke nde? Urabica bose se? Uzabamara? Izo miliyoni wirirwa ubara ziyongera buri saha, uzazica zose? N’abari hanze baguhunze bose urabamaraho? Wumva wabishobora? Urumva wabishobora kweri? Uri akamasa kazaca inka? Ishobora byose se yagukundira ko umara abo yaremye? Ko Izakubambira ukabura aho ukwirwa. Ese waretse ugahangana n’abafite imbaraga ukareka kwica abo wita umubu n’isazi? Kuki wisuzuguza wica abo wita isazi n’umubu? Washotoye Amerika n’Ubwongereza n’ibihugu by’i Burayi mukarwana, ko ingufu zihora zikurya. Mwese mukazana ibitwaro bya kirimbuzi. Maze izo mbaraga zawe zikabona aho zikorera. Ugiye kwirangiza.
ICYAHA CY’UMUNTU KU GITI CYE NI CYO YIHANA WENYINE, naho se itsembabwoko waryihana uvuga ko ari «gatozi» gute? Ko aho umuhutu ari hose, uko yaba ameze kose, umwanya arimo wose yakoze itsembabwoko. Rimugendamo, rikamukoresha icyo rishaka… Ubisoma abyitondere kuko biri mu Mwuka, birasaba ko utekereza neza, ukabaza neza udahise urakara, kuko ndabizi nawe abatutsi bakwiciye abantu ndabizi nanjye n’uko baranyiciye. Ariko banza utuze neza. Kuko «ni Hutu yatsembye Tutsi», kandi Hutu yatsembye Tutsi itari yahungira muri Zayire. Si byo se? Ibi kandi na byo wabona mubihakanye? Ni wanga kujya mu Mwuka, ukanga no kwemera ibigaragara, nakugira nte se? Ndakubwira ko : «Abatabizi bazicwa no kutabimenya». Cyangwa ababyirengagiza nkana ari bo birushya. None se kuki umututsi wacitse ku icumu yumva yarahemukiwe, na n’ubu akaba ari we nyiribibazo? Hari ikosa abatutsi bavuye hanze bakoresheje abahutu imbere y’izamu ku manywa bose babireba. Maze ibyo bikabahesha itike yo «kwisanzura», no kugaragaza umujinya.
Abacitse ku icumu bo ni ukugirirwa impuhwe, n’ubwo ntawuhari wo kuzibagirira, kuko babaye ibicuruzwa byunguka, guhahamuka ni byo bafitiye uburenganzira, abavuye hanze barabashinyagurira, ibyabo ntabyo babaha, mu buryo bwo mu Mwuka baracyabafitiye inzika kubera ko batashizeho. No mu bigaragara banyuzamo bakabacyurira, iyo bagerageje kwinyagambura bavuga ko barimo kurya no kunywa amaraso ya bene wabo. Ni nk’aho abarutashye bababajije bati «muracyavuga na none? Ariko na n’ubu muracyariho koko kandi twarashakaga ko mumarwaho. Mukomeza umutsi rwose. Cyo nimuceceke ntabwo mwakuzura na TATA, cyangwa COSITERI, cyangwa se MINIBUS». Kuko na FPR yatsinze igategeka igihugu, kandi ni yo bazize, yaje kugenda ibahemukira gahoro gahoro, ibarira ibyari kubafasha, n’ibindi byari kubunganira. Kandi bacuruza amagufa ya bene wabo. Uko bagerageje gutera hejuru birengera, basubizwaga ko batakuzura Minibus ngo ntibakajye babatesha igihe
