95

nabi. Nkaba mbaye nk’umuhanuzi Yeremiya wageze aho abwira Imana ati «Ariko kuki buri gihe mpora mpanganye? Kuki nyuranya n’abandi? Wandemeye guhangana cyangwa? Mpora nyuranya n’abandi kubera iki?» ati « 7Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma untsinda, mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka.» (Yeremiya 20:7). 

Mbona nanjye ari uko byangendekeye. 

SATANI YARI YANDITSE KO U RWANDA RUHAWE «ABANYAMAHANGA B’ABATUTSI»BAVUGA URURIMI RW’IKINYARWANDA BAVUYE HANZE 

Imana yakiriye ibirego bya Satani rero iranabyemera, yambara umwambaro w’abacamanza, iha na dosiye nimero, iranabisuzuma. Ariko yisigariza abatutsi bacitse ku icumu ry’abahutu babatambye. «Ngo batuzuye minibus»! Imana ntiyemerera Satani kumaraho, ku bw’imbabazi n’ubuntu byayo gusa. Isigaza n’abahutu batahitanywe no guhorwa byari byabanditsweho, kuko nyuma yo gukora itsembabwoko, sinzi uko bibazaga byari kugenda. Njya nshaka kubibabaza ngo bambwize ukuri. Ariko baracyari inkomere nsa. Byari kugenda bite? Amaraso y’abatutsi (itsembabwoko). Aba na bo irabasigaza kuko Satani na bo yari yabasabye ngo amareho. Ubwo ngo akaba aburijemo umugambi w’Imana k’u Rwanda, naho byahe? 

Imana mu mahame yayo ntijya imaririza, n’ubwo Satani we aba azi ko yabikoze, kandi atsinda, kuko aba afite ibimenyetso n’abatangabuhamya benshi, ariko Yesu ku bw’urupfu rwe no kuzuka kwe, akaba ari nawe wicaye iburyo bwa Data wa twese adusabira, aburanira abamwizeye, maze «n’abazimu bakarira ku banyagasani». Ni we uburanira abaregwa akaba n’umutangabuhamya ushinjura wenyine tugira mu ijuru no mu isi. Kenshi Imana yagiye isigaza bake ngo irebe ko hari icyo bazamara, ko bazayishimira basi ko bo basigaye, ariko wapi! Baba bayibaza aho yari iri ababo bapfa. Ikabasubiza nk’uko yasubije umwe yihaye kuyibaza aho umwana we w’ikinege yapfuye iri. Iti «Nari ndi aho umwana wanjye nawe w’ikinege yapfuye ndi». Ndetse abenshi bakanahakana ko itabaho rwose, ariko baba bigiza nkana kubera imiruho n’imihati n’imibabaro, n’agahinda kaba kabarenze. Ibyo byose kubera umugambi yari ifitiye Umunyarwanda, umuhutu, umututsi, n’umutwa kuva cyera bakiri Abanyarwanda nyakuri. Maze Satani akarikandagira agatanguranwa no kubakoresha ngo aburizemo umuhamagaro wabo. 

Ariko Imana iba ikomeje kugenzura gahunda. Na none igategereza igihe bazongera kubera Abanyarwanda banze bakunze. UBUNYARWANDA BUGOMBA KUGARUKA BUGAKIZWA. «Aha ni ho ubwenge buri, na none ubisoma abyitondere». Banze bakunze : ku neza cyangwa ku nabi, ku manywa cyangwa nijoro, mu mvura cyangwa ku zuba, hakazagwa mo na none benshi, hari mo n’inzirakarengane