338

Naho ubundi kubera ubukire n’imbaraga muhabwa n’ibyabanditsweho, murasohoza ubuhanuzi bubi, ariko icyo ntemera ni uko mwayobya n’umwana umwe w’ubugingo ukeneye kwikirira. Naho ubundi gahunda ya Kiliziya Ntagatifu iriho, yahozeho ariko ntizahoraho. Icyo nsaba ni ukutivanga mubo Yesu yapfiriye mubabuza kwihana no kwatura ibyaha byabo ngo bibonere imbabazi z’Imana, cyangwa wenda wasanga mwarababwiyeko bazajya bicuza icyaha cy’itsembabwoko mu ntebe ya Penetensiya, cyangwa mwarababwiye ko nibapfa bazahitira muri Purugatori. Hagakurikiraho kubasomera misa nyinshi zizabakuramo. 

Nonese ko ntarumva hari Padiri cyangwa Musenyeri watanze ubuhamya avugako hari umukirisitu wamwicujijeho abo yishe? Ugiye kumbwirako ari ibanga? Kubera iki? Ufite ibisobanuro? Urashaka kumera nka wa wundi ngo wahoraga yicuza icyaha cy’ubusambanyi mu ntebe ya Penetensiya, maze ngo Padiri aramubaza ati «Ariko se mwebwe mubakura hehe»? Niba babeshya simbizi. Ni urugero rusa nko kubuza abakoze jenoside kwihana. Kandi barahari benshi, babanje gutanga icyiru, maze bigahwaniramo. Mana yanjye! Ngaho nimukomeze gahunda zanyu zo kujijisha z’ibikorwa by’amajyambere, mwikorere na politiki nk’abababanjirije mukomeze n’agasuzuguro gakabije, kuko nabyo ni rusange kuri mwe. 

Biri mu nshingano za Kiliziya kuva yavuka yitwa yo yikundira politiki mbi cyane. Mujye mu byanyu ariko mureke abishakira Imana nta kindi bishingikiirijeho bayibone, mwoye gukomeza gushinyagurira abajenosideri mwaroshye mu itsembabwoko none bakaba bashaka kwikirizwa kugirango mudahitana n’ubugingo bwabo, muramenye rwose. Ni Rusange, Musenyeri wumve, Padiri wumve, nawe muyoboke wa Kiliziya udashaka kwihana wuzuye ubufana bw’idini wumve neza ko : itsembabwoko ari rusange kuri buri muhutu wese n’iyo yaba ari Padiri, Musenyeri (mu Rwanda nta Karidinari mugira), nawe ahari ari umuhutu yaba ari umujenosisedi, na Papa niba yari umuhutu yari kuba ari Interahamwe cyangwa CDR, kandi mwibukeko intambara yabaye na Papa avuye i Rwanda. Yari yaje gukora iki? Nta n’ukwezi kwashize, intambara iba iratangiye. Murashakase ko mbicukumbura? Ntabwo aricyo kigendererwa. 

N’ubwo waba uri umunyacyubahiro kigera he, uri umuhutu ntaho wahungira itsembabwoko, rirakubumba rikubumbabumbe, cyeretse wihannye. Ni ishyano kubona Gatulika itari yihana uhereye kera amarorerwa yayo cyane za 1959. Na nyuma yaho, yewe na mbere yaho kugeza ubu. Repubulika ya mbere, iya kabiri, iya gatatu mwaciye bugufi mukihana mukareka guhora mucungira ku bivugwa ko aribyo bibibutsa ibyanyu aho bigeze, mugirango byarashize naho byahe. Ngaho nimube ABAHUZA-BUNZI