Ukunda icyubahiro kandi hari ugikunda kukurusha doreko anakurusha amaboko nyabusa! Wumve nezako akurusha amaboko, umva ko uzi kurwana reka turebe, cyangwa tuzanarebe kuko biraje ndetse birasohoye, wanze ukunze reka turebe! Wanze ukunze uraba mushya. Ngaho rundanya intwaro turebe! Urarasa nde ureke nde? Ko wahagurukiwe na benshi, uriyambaza nde ureke nde, ko ugeze aho utazi umwanzi n’umukunzi? Aho ugeze ni hahandi wamenyereye, aho byose ubivanga bigatuma ushobora no kwikora mu nda. Kuko uba ugeze ahamanuka nko kuri Buranga kandi nta feri ugira.
Ko ukomeje amajyambere bite byawe? Ko ukomeje kugira abanzi benshi, mbese urabagenza ute? Ba uretse bari bugufashe gusenyuka.
Rahirako atari amavuta wasutsweho ukoresha nabi kubera kutamenya ibihe kwawe, bigatuma utanahishurirwa, maze akakwiyokereza kuko ahora abira. Ntajya akonja ngo aguhe agahenge maze nawe ukayavanga n’amaraso atariho imanza uhora umena, maze uko kuvanga bikakotsa. Bizanakotsa koko rero, ndetse biraje bikotse. Uzageza hehe Rwanda kuvanga ibyawe byose n’amaraso. Uzabivangura ute se ko warangije kubikoroga cyane.
Mbwira aho ubuhangange bwawe buva Rwanda. Mbwira kandi ntumbeshye byabindi byawe wihaye byo gucurika abantu n’ibintu ngo nibwo bwenge. Kubera kuruha cyane, ukaba uzi no gusibanganya ibimenyetso. Iyaguhanze irarakaye ivuza impanda, ifite agahinda n’umujinya mwinshi, igatera mu rya wa muhanzi wagize ati :
«Urashaka amakosa hose, kuko wowe ngo uri umwere Rwanda, abandi ngo nibo banyabyaha. Urarema ugahimba ubutitsa, ngo byange bikunde mererwe nabi». Akongera iti «Narakugoragoje urananira, naguhaye ayera bigoye…», kubera kutagonda kwawe yagiye iguha imyanya myiza iranaguhanika, iragutumbagiza ariko ntiwumva; uba uziko ari wowe wabikoze… Nkwicaza aho benshi baririra uranga wigira KAGARARA.
Ntiwigeze ushimira Imana ko ariyo yakugejeje aho hose, byose ngo ni wowe, ngo urihagije. Niyo mpamvu uhereye ubu nkwise «Kagarara», kugeza igihe uzasubirira ku murongo uri «Kagarara». Wibwiye ko ntagira umutima ushengurwa n’agahinda, wibwirako ntagira ubwenge, wigira intakoreka. Kuki uri intakoreka?
Nyibagirwa Rwanda, nyibagirwa se nyine n’ubwo twabanye, ariko ndagusabye nyibagirwa, kandi unyibagirwe burundu. Byose ngo niwowe wabyihaye, uwo mwuka uhumeka ngo niwowe wawushakashatse uwugeraho, ni wowe wigize, uri : «Mugabo arigira»?
