187

Kambanda yabanje kubyemera, ageze aho arabigarama. Abandi ngo habura ibimenyetso. Abahutu : Ubu bwoko bwaranduye ariko usanga tugenda dushaka kubweza dukoresheje kuburengera mu mafuti. Wakoraho uti mwihane ukaba ubaye umugambanyi. Birenze ubufana bw’umupira w’amaguru cyangwa kunywa urumogi. 

Wakunda ubwoko wagira, nkubwire, ntuzagereranye itsembabwoko no kwihorera, cyangwa ubwicanyi bwo mu rwego rwo hejuru. Biratandukanye cyane n’ubwo no guhora atari shyashya, ariko ntiwaringaniza ibitaringanira. Mbifitiye ibisobanuro byinshi nubishaka uzambaze we kuba umufana w’ubwoko bwawe buhumyi, ahubwo ba umukristo nyawe usabe guhishurirwa birenzeho umenye. Aho kuvuga ibyo utazi saba Imana igukize, ikomore ibyo bikomere watewe n’ubundi bwoko. 

Byumvikane neza, niba Imana ivuga ngo abahutu twihane itsembabwoko umva neza ntabwo ivuze ngo abatutsi bo ni abere kuko abahutu bapfuye bose ntabwo bazize urw’ikirago, kandi hapfuye benshi bishwe n’abatutsi, kandi abapfuye bose ntabwo bose bakoze jenoside mu buryo bugaragara. Impamvu ni urugero rwa Adamu : burya iyo yihana ako kanya Imana ikibimubaza kubera ko yari hamwe n’umugore we nawe yari guhita yihana maze hagahanwa inzoka yonyine, kuko ni yo yari nyirabayazana. Ariko Adamu yarabigaramye, Eva arabigarama bibazanira ibihano. Nonese imbuto yari yiriye? Byumvikane neza rero ntabwo kwihana kwacu (abahutu) guhindura abatutsi abere. Kuko ntabwo ari abamarayika batacumuye. Ariko nta n’ubwo dushinzwe kubashinja. 

Ntabwo uri umushinjacyaha wa mugenzi wawe, ntabwo turi «Akanama ka Loni gashinzwe iperereza». Ibyabo Imana irabizi; n’ibyo tuzi tuziho agace, ibyinshi ntabyo tuzi; umuntu azi ibyamubayeho wenda n’abandi bake, ariko Imana yo izi byose. Kandi na bo ibyabo biri mu nzira kubera ko twanze kwihana, na bo baraje. Na bo ibyabo biraje, maze na bo bange, maze duhanirwe hamwe. Muze twihane turangize urwacu ruhare twe kumera nk’aho duharikanijwe, nyuma Imana nisanga ari abere, Imana ishimwe, izabaha umugisha. Ariko barihimbire kuko na bo ubwabo bazi ukuri, kandi ntaho bakwihisha ibihano. Imana nisanga hari ibyaha bafite kandi na bo izabihanisha banze bakunze, icyo ngukuriyeho ni uko twakwihanira icyarimwe. 

Ahubwo twahanirwa icyarimwe, nka Adamu na Eva. Tugomba kubanza kuko babanje batumarisha. Nabisobanuye ko kwihana no kubabarira bibyara ubwiyunge (Abaroma 8:5-8). Iyo umuntu wamuhemukiye akakubabarira utamusabye imbabazi cyangwa akaba ari we ukwihanira, icyo gihe wowe munyabyaha uhanwa kabiri. Wowe wahemutse ibihano byawe byikuba kabiri. Urumva rero ko tugomba kwitonda tugatunganya ibintu, Imana ntabwo ibeshyeka. Mwirinde gushinja rero, mwiyambure umwuka mubi wa Adamu na