199

Hari icyo nagirango mvuge cyambabaje : kubona hari abavugako umugore wa Habyarimana Agatha Kanziga ngo ko ariwe wamuhanuye. Ibi ni nko gushinyagurira umurambo bya bindi byo mu mategeko ya Gacaca. Niba yarahisemo ko ayihanura harimo umugabo we na musaza we Sagatwa Eliyasi, ngo ababurire icyarimwe, uwabivuze wese nawe namubwirango nawe azabigenze gutyo ashaka ubutegetsi maze yumve uko azamera. Birenze gushinyagura, simfite uko mbyita. Kandi mu gihe gito nanjye nzongera menye uwahanuye indege ye. Kandi nzamumenya. Kuko n’ubundi muzi. Ndabazi. Erega ndabazi n’uko ntacyo nabakoraho! 

Nzongera mbamenye ababahishiriye babishyize hanze. Ubu barimo kubabwirango Ngwino… ja,… ja,… ja,…». Mu minsi mikeya umwana w’umuzungu azababwirango… «MWAGONJEEEEE»! Noneho atari ihishurirwa ahubwo ndimo kubisoma no kubyumva ku mugaragaro, mbikurikirana ku maradiyo naza televiziyo. Iyo itsembabwoko ritaza gutegurwa ntabwo mu mezi atatu gusa hari gupfa miliyoni irenga. Ntabwo byari kugenda uko byagenze. Ikindi ugomba kumenya; ryategurwa, ritategurwa njye ndabona byose bijya gusa, nonese ntiryabaye? Kuki banga kuvugako ryateguwe? Ariko bagira umujinya abahutu bagira umujinya…, nta n’ubwo ari «umuranduranzuzi». Biroshye mu bintu bitateguwe? Wabisobanuza iki se? Urumva ubihamisha umutima n’ubumenyi byawe? Ikintu gituma uryemera ariko ukanga kwemerako ryateguwe n’igiki? Ibaze! Ryabituye hejuru gusa? Urumva ufite ubwenge koko? Nta soni wanabisobanura? Wabisobanuza iki? Ibikomere gusa. Ngo bagize umujinya? Umujinya? Umujinya? Uriya mujinya wabaye uwa mbere mu isi… Abahutu banga kuvugako ryateguwe, bifuzako bavuga ngo indege yarashwe na FPR, yarahiye, maze abahutu bose bararakara ako kanya kubera umubyeyi wabo abatutsi b’Inyenzi bishe. Ariko urumva waba uri muzima, uramutse utekereza utyo? 

Binyibutsa indirimbo y’aba PARMEHUTU twajyaga turirimba tukiri abana yavugaga ngo «Arapfa Secyugu biratubabaza, maze abahutu twese dufata imiheto» Igihe ngo bakubita Mbonyumutwa urushyi, nabwo ngo abahutu bararakaye. Ariko ibi byo kurakara mugahita mwirara mubo mutaziranye, mukica utwana n’abagore, byo n’ibiki? Murabona atari nka wa mwuka wa Isilamu? Bica abanyamerika n’inshuti zabo… Iyo «rusange» nayo izasobanurwa. Ariko bo bahora barakara gusa? Abatutsi nabo, ntibashaka uko kurakara barashimangirako byateguwe n’abahutu kuva cyera ko n’iyo Habyarimana adapfa bari kubatsemba. Kuko nibyo byemeza kandi bigaha ingufu nyinshi itsembabwoko. Ariko njye n’Imana yanjye byombi turabyemera. 

Abatutsi bangako abahutu bavugako itsembabwoko ritateguwe. Buri wese afite impamvu ituma atava ku izima. Buri ruhande rufite impamvu. Kandi kugirango ibe jenoside ntibigombera umubare