201

bintera kuba navuga nabi. Kuko numva nkeneye nko kujya kubisobanurira isi yose muri Loni. Ariko nabwo ntibabyumva, keretse harimo peteroli, cyangwa se kujya gucukura muri Kongo-Zayire. Kuko nawe kubinsobanurira byakugora, bikakugora kurushaho kubisobanurira abacitse kw’icumu. Kuko kuribo nta mpamvu n’imwe wabaratisha yaba yaratumye batsemba bene wabo, imiryango yabo, harimo abana n’impinja no gusatura abagore batwite, bakabica impfu zirenze iz’agashinyaguro. Zikaba zaranditswe mu mateka y’isi n’ijuru nk’amahano y’ibyorezo. 

Uwacitse ku icumu umwe yaragize ati indege yabaye imwe mu «MBARUTSO», ntabwo ariyo yabiteye. Yabaye imwe mu mbarutso nyinshi cyane. Habyarimana niba ahanuwe n’ingabo za RPA iyobowe na Kagame Paulo, iyo mbabo (abahutu), nkaba n’umugabo ufite icyerekezo n’intego, nari kubanza guhiga Kagame na buri musirikare wese w’Inkotanyi sinsige n’uwakirazira, ngahera kuri Kagame ubwe n’izindi Nyenzi zigenzi ze. Ngahiga ibyitso nyabyo kuko byari bihari, nkamenya n’ubwenge bwo gutandukanya icyitso n’ikitaricyo, maze ibyitso by’ibinyepolitiki nkabirimbagura. Nkaba umugabo cyane nkarwana n’abagabo, sindwane n’impinja n’abagore batwite, n’abasaza n’abakecuru n’abasaza, n’abarwayi barimo serum. 

Umva neza : nkarwana n’abagabo, nabo kandi bafite intwaro, iyo niyo yari kuba ari intambara, nanjye nari kuyemera, n’isi yose yari kuyemera. Yewe na Loni yananiranye yari kuyemera. Maze ngasiga inzira-karengane zose hataburaho n’imwe, zitari zizi iyo biva n’iyo bijya. Ngaho sobanuza igikomere numve. Buriya kwari ukurwana koko? Mbega intambara! Iriya yari intambara ikomeye? Abahutu barwanaga? Bari batewe n’utwana tw’uduhinja n’abagore batwite, n’abasaza n’abakecuru, n’abarwayi? Jenoside yari intambara, koko wabinyumvisha neza? Yari intambara? Nsubiza numve? Ariko gushinga abagore ibisongo mu bitsina ngo Habyarimana yapfuye buriya byari intambara. Ubwo se uri igiki? Warimo kurwana? Wowe utekereje wumva uri iki? Uri ikintu cyangwa uri icyo ntazi? Uri ikigoryi se cyangwa igicucu? Cyangwa uri «baburabaje». Uri umwana wo kurimbuka? Cyangwa se uzihana? Uri ishyano ry’ibyorezo? Sinzi uko umeze. Kumva wasekura umwana w’uruhinja rw’umututsi mu isekuru ngo Habyarimana yapfuye. Ntabwo uri imbwa kuko ubwo bugome imbwa ntiyabumenya, ntabwo ubwonko bwayo bwamenya gupanga ubugome bumeze butyo. Mbwira uri iki mu bantu? Ugatemagura utwana tw’utunyeshuri n’incuke ngo Habyarimana yapfuye. Ubwo ntubona ko biteye iseseme ndeba isoni zo zoroheje, umujinya wo sinavuga. 

Kandi niba ari nabo bayihanuye, «RPF» : Reka nkwerurire mvuga ko bakinanye amayeri menshi mu kibuga, bakoranye ubugome busobetse amayeri, bapanze nk’Inyenzi n’amayeri yazo koko. Kuko bakoresheje abahutu amakosa ateye ubwoba imbere y’izamu adashobora kwihanganirwa, bose barabirebaga, maze umusifuzi