igikoresho cyo gusohoza umuvumo w’amaraso kuriwe mu buryo ugizemo uruhare.
MU RWANDA NTA MAHORO AHAMYE AHARI KUBERA UMUHAMAGARO
Kubera uburyarya, ubwibone, n’ubugome uhereye cyera kose, ba sogokuruza bari abanyezima cyane. Ntabwo izima rigira icyo rimara ahubwo rirangiza. Iyo abantu cyangwa igihugu kiriho umuhamagaro w’Imana nkatwe bisaba kubyitondamo. Dutabare dore isaha yatugeranye. Nta mahoro kuko umuhutu aryarya umututsi, uyu nawe akaryarya umuhutu, uhereye cyera kose nta kuri kuturimo turaryaryana, yewe no mu bitwa ko bazi Imana ndetse bayikorera naho harangiritse.
None nanjye nkurikije ikusanyamakuru nakoze kuva nyuma ya 1994 nasanze ntakuri kwibera mu banyarwanda, kandi na mbere y’aha niko byari bimeze uretseko bitari byagakura neza kuko nta mahano akabije yari yarabaye, ndavuga cyane ku bakozi bitwako ari ab’Imana :
• Abapasitori ni abanyabinyoma.
• Abanyepolitiki ni abanyabinyoma.
• Abanyamadini bo niko bamye, ni abanyabinyoma no kurushaho. Biranababera kuko bavangavangamo n’udukorwa tw’amajyambere.
• Abapasitori benshi basigaye aribo bahagarariye ibinyoma n’indi mirimo iteye isoni. Abarokore ni abanyabinyoma no kurenzaho.
Nsanga bose batahiriza umugozi umwe wo gutiza umurindi kuzuza inshingano za ANTIKRISTO watangiye gukora mu mayeri menshi akoresheje amajyambere n’ibindi ashamikiyeho. Ariko mu Rwanda ho arakabije, wagirango iki gihugu nicyo kizuzurizwamo imigambi ye yose, none kikaba kiri mu igeragezwa (pays pilote).
Nasanze Imana ariyo izarangiza ikibazo cy’Abanyarwanda, kandi ndabivuga neruye : Nidukomeza kwinangira tukihindura ba «najyuwa», ndayisabira izandinde kureba umujinya wayo ku Rwanda no ku banyarwanda. Izarebe aho impisha kuko sinshaka kubitahamo, nkeneye kureba nyuma y’ibi. Kandi Imana igiye guhana abiyita Abanyarwanda mwa bahutu, mwa batutsi, mwa batwa mwe! Sinzi inkuru mperutse kumva ngo hari umuyobozi w’umusirikare wahitishijwemo atise Imana ibahitishijemo INTAMBARA N’INZARA nk’ibihano mwahitamo iki? Wowe wahitamo iki Afande? Ngo asubiza vuba yiyizeye kuko ngo azi kurwana cyane ngo yabiherewe n’igikombe n’impeta nyinshi, arasubiza ngo «ahisemo intambara». Undi ngo yahise yiyamirira aramusubiza ati : ayiweeee ko uhisemo nabise nyabusa! Kuko iyo uhitamo inzara, wenda abantu basuhuka abandi bakiyiriza ku ngufu, bakajya guca incuro na za PAM zikabona
