Imana itegura gucungurwa kw’umuntu, Yesu aritanga arapfa ngo yongere agarurire umuntu ubutware bwo gutwara isi. Naho Satani we arabizi ko azashya iteka ryose, niyo mpamvu ashaka kuzashyana na benshi. Yaciriweho iteka, ariko na n’ubu yayogoje isi, n’ubu nandika arimo kuyogoza. Aratanguranwa no guhitana benshi batari basobanukirwa, arakorera cyane mu madini kugirango hatagira ugira icyo amenya, bahore bibwira ngo ko nabo basenga kandi ko baremewe kuzajya mu ijuru. Ko baramutse banapfuye bazahitira muri Purugatori maze misa zikazabakuramo bahitira mu ijuru.
Hari n’ayandi madini yihimbiye ibindi byuzuye ubuyobe. Uyu niwo mwuka w’ubutagondwa uba mu bantu, ugatuma batemera ko batsinzwe ngo bajye ku murongo babane n’abandi mu mahoro.
Ku birebana na jenoside, uyu mwuka uri no mu batutsi mu bindi bibi byabo nabyo bitoroshye, by’ubwiyemezi-muzi, n’ubwo itsembabwoko kugeza ubu ribimira. Riramutse rivuyeho byagaragara nk’ibyambaye ubusa.
• Hari umwuka uva ku Rucunshu ukurikirana abatutsi wo kwiyahura no kwiyahuzwa, wo gutsemba imiryango byo kwa ba Kanjogera na ba Kabare na Ruhinankiko na Rutarindwa ngo nibwo baba babaye abagabo.
• Hari uwundi bafite w’ubugome bwo kwica urubozo rusobetse amayeri menshi yo kwiyoberanya, kutagira impuhwe iyo hari igikoze ku cyubahiro cyabo : kugenza, kuneka, kutava ku izima, inzika z’iteka ryose n’ibindi…
Aya mateka yakwiharira ibindi bitabo. Byonyine uko byagenze biteye ubwoba. Kuko habaye amahano atavugwa kugirango Umugabekazi Kanjogera abyare Musinga kugira ngo azabone uko azakina umukino wa nyuma, umuryango wo kwa Rutarindwa bawutwikira mu nzu.
Amateka ya Kabare na Ruhinankiko basaza ba Kanjogera. Buri gihe haba hari ba kanaka, na ba Nyirakanaka na basaza babo. Mana babarira ababakomokaho bose. Uyu Kanjogera umugore wa Rwabugiri yakoreshwaga n’umwuka wa Yezebeli umugore w’umwami Ahabu (1 Abami 19:1-2; 21:4-16). Hari n’abandi bagore bagiye bakoreshwa n’uyu mwuka, na n’ubu baracyahari, n’ubu nandika nonaha barahari… Ariko bafite igihe gito cyane kuko Yesu agiye kugaruka.
4Maze Ahabu ataha afite agahinda n’uburakari, ku bw’ijambo Naboti w’i Yezereli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura. 5Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati “Ni iki kiguteye agahinda kikakubuza kurya?“
