270

Ndahava njya ahandi hantangaje muri gereza imwe, bambaza ikibazo ngo Nimbabwire niba mubyo mbonekerwamo naba narabonye igihe iyi Leta y’Inyenzi izaviraho? Barayanga cyane, bategereje FDLR. Ndahava njya ahandi buri hose hafite ikiharanga mpafitiye urwibutso. Buri gereza yose, buri ngando yose ifite ikiyiranga. Ngeze mu ngando imwe bashyiraho «morali» nk’uko bamenyereye mbabwirako bamvanaho ibya «morali» ko ntari umukozi wa Komisiyo. Ariko mbereyo guceceka bari batangiye kuririmba indirimbo yankozeho nanjye nari naragiye nyumva henshi nyibazaho. Ivuga ku bacu bakiri hanze, mpita nibuka abana banjye bari hanze n’abuzukuru na musaza wanjye waguye Zimbabwe ahunga umututsi, na babyara banjye nzi bishwe urubozo, n’abandi bashobora kuba bari muri FDRL… Iyo ndirimbo iteye agahinda, yanteye agahinda, mbasaba kuyisubiramo. Iraterwa na «lokodefensi» w’umwana wari umucengezi. N’umwana muto na se na nyina barafunze. Abandi bene wabo bapfiriye Kongo-Zayire areba, hari n’ibindi yambwiye atari ngombwa ko mvuga, uwo niwe utera iyo ndirimbo, «nawe wumve». Ariko wagirango niwe wayihimbye iravugango «Bari hehe? Iyo mbibutse ndabakumbura, bambariyeko bagiye cyangwase ko bagarutse, niba bakirihose bagenzi bazaje bakatumara iringu» (umenya ari iya wa muhanzi Byumvuhore). «Mbese aho baracyariho? Iyo mbibutse ndabakumbura, bambariyeko bagiye cyangwase ko bagarutse, niba bakirihose bagenzi bazaje bakatumara irungu». Numva amarira araje ntekereje abana banjye baba iyo ngiyo ntarabona kuko Imana yanze ko njya kubareba ntararangiza gereza n’ingando na TIG na Arusha, n’ibindi bimenyetso bigomba kwemeza intagondwa zo hanze. Maze numva umutima urasadutse ndiyumanganya kuko nicaye imbere mu ntebe z’ibyubahiro, kandi hari na protocole indeba cyane, kandi bose nijye bareba. 

Ariko haje igihe cy’ibibazo : abagore babo babyaranye n’Inyenzi, imitungo yabo zarayiriye n’ibindi… Igisubizo kirabatsinda cyane nti «wowe waratsembye urababariwe none uwabyaye uramuhora iki wamubabariye»? Bibiliya yo inabivuga neza ku bantu babiri barimo imyenda. Baratsinzwe neza Umwuka arabemeza mbona bamwe batangiye kurira abandi bifashe ukuntu. Basabye gutuma ku bagore babo ngo baze babasabe imbabazi kuko bari baragambiriye kubamara, bari baranabandikiye amagambo y’iterabwoba ngo ntibazabasange aho. Nageze aho mbabaza niba aho bari muri gereza baraje muri «mission» cyangwa muri stage, cyangwase niba bafite bourse. Mbasobanurira neza ko iyo bataza kuba bafunze abagore babo batajyaga kuba barabyaranye n’abandi bagabo kuko izo ngeso batari bazibaziho. Bahise bareba ukundi, barawunywa. Tugeze ku kibazo cy’abanzi babiri bafite, twasanze aba mbere ari benewabo bafatanije kwica bacyibereye hanze bakoze mu mifuka. Aba kabiri ni abacitse ku icumu basanze, ko Yesu wenyine ariwe basigaranye ubakunda nta buryarya akabemera uko bari.