106

gusuzugurwa, kumwara, kurwana no kumenyera impinduka. Naramaramaye mu Rwanda weee! 

Aha nabaza aho Itorero nyakuri riri, kuko ndabona hagaragara idini ryiyita Itorero. Kuko niba Leta yiyita iy’ubumwe ikora ibyo ishoboye ndetse bifite umusaruro mwinshi ugaragara. Idini ryiyita Itorero rya Yesu Kristo, ryo riba ryibereye mu kuyikiriza kuko ntirishaka gukora inshingano zaryo zo gukiza imitima, risa nk’aho rihora rinaniwe, maze rigakora ibitarirushya ari byo : kwemera buri gihe ibyo Leta yiyita iy’ubumwe n’ubwiyunge yikoreye yarushye, yatekereje, yashakashatse, ndetse akenshi ugasanga abitirirwa iryo dini ryiyita Itorero bashobora no gucanganyikisha Leta yiyita iy’ubumwe bayiyobya mu byo yikorera, kubera ko itazi uruhande baba babogamiyemo, bakoreramo, n’abo bakorana. 

Kuko Leta yiyita iy’Ubumwe ifite ishusho mbi y’idini ryiyita Itorero, ni yo mpamvu bagomba KUBATEGEKA BOSE BAKARAHIRIRA FPR, KANDI KO UZAYIVAMO IGIHANGO KIZAMUHITANA. Padiri, Bishopu, Pasitori, n’abandi bakora imirimo bita iy’Imana, bose bagomba kurahira. Nk’uko ubushize idini ryafatanije na Leta ya Kayibanda na Habyarimana kubagirira nabi, na yo rero ibakurikiranira hafi, kubera ko ritari ryabihanaho (abategetsi bariho ubu), idini rikora byose rivunda nk’iryigura, ni yo mpamvu ryitwa «YEGO MWIDISHYI», izina ry’igipagani, naho irikirisitu babatijwe ni «ABAVUGA RIKIJYANA». Ntibakora ibyabo bahamagariwe neza, ntibanafatanya na Leta 100%, sinzi uko bameze. 

Cyera hari umucuranzi wajyaga aririmbisha umuduri yitwaga Sagihobe. Yararirimbaga ngo «SAGIHOBE SI UMUHUTU, SI N’UMUTUTSI NGO BIMENYWE, SI N’UMUTWA NGO BIVUGWE, ATI NI IMBURA BYOSE GUSA GUSA», None n’idini ryiyise Itorero na ryo… n’imbura byose gusa gusa! 

Igihe cy’itsembabwoko u Rwanda rwitereye hejuru rurarahira rurirenga, ruvuga ko nta mwenegihugu warwo rubura, ahubwo ko ari ba banyamahanga barubagamo bavuga ikinyarwanda bitwa abahutu barimo kumaraho abandi banyamahanga bitwa abatutsi. Kandi ko bitewe n’abanyamahanga baturutse i Bugande biyita Abanyarwanda. Nyuma uwavugaga ko kanaka ari umuhutu cyangwa umututsi bakamuhana. Leta yiyita iy’ubumwe ishyiraho Komisiyo yo kwemeza ba bandi ibyo bazi kandi badashobora kureka biranga. Satani yakomeje kunezerwa, arega anafite ibimenyetso simusiga, atizwa umurindi n’abanyamahanga bashaka ko bakomeza kuba mu gihugu cy’abandi, babeshya ko ari Abanyarwanda. N’ikimenyimenyi n’iyo bageze hanze bakerekana impapuro z’inzira zanditsemo ubunyarwanda, abandi baterwa n’ubwoba kubera ibinyoma byabo. Noneho bakibaza impamvu badashyiramo uko bari nyakuri. Ni ikibazo.