118

ibibazo, nahoraga nisobanura mu ishuri no mu kazi ko data ari umuhutu ndetse w’umurwanashyaka w’impirimbanyi ya Parimehutu MDR «Ishyaka ry’umucyo». 

Maze igihe cy’abatutsi izina Murebwayire ringirira umumaro, kubera impamvu z’akazi. 

Hari benshi bavuye Uganda twitiranwaga, maze ibyo kwitwa Mariya «Marie» bisimburwa na Mary. Byarantonze cyane icyo gihe. Menya amabanga menshi, kandi na mbere igihe cy’ingoma z’abahutu, nagize inshuti nyinshi z’abatutsi kubera umuhamagaro. Ndetse nyuma ya jenoside bamwe bari bazi ko navuye Uganda, uretse ko nta Kiganda nari nzi na mba, n’icyongereza cyari gike, ariko mu gihe gito nari natangiye kubimenya nirwanaho ngo ntavumburwa, kubera umuhamagaro… 

« 10Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga.» (Esiteri 2:10). 

«20Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe ubwo ari bwo, nk’uko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nk’uko yaryumviraga akimurera». (Esiteri 2:20). 

Bamwe bakamfata nk’uwacitse ku icumu nkamenya ibyabo kandi akenshi byabaga ari bibi. Abandi bakamfata nk’uwavuye hanze, navuga igifaransa bati yavuye i Kinshasa cyangwa i Burundi. Kuko nari nzi n’igiswayire rero. Abahutu bo twari tuziranye, birirwaga bambwira ngo naracengeye. Ngo nzi gucengera. Ngo ndiye ingoma zose, ntibamenye ibanga. Ni ko Imana yabishatse kubera impamvu z’akazi. Maze menya iby’abatutsi byinshi bita amabanga. Twari tukiri ku idini. Nkanjye mfite icyo mpfa na ryo cyane, nazabiharira igitabo kuko namenye ubugome bwaryo bintera kwibaza, iyo ntekereje n’ukuntu ryemerwa ku isi yose kurusha Imana n’Umwana wayo, ku buryo abayoboke baryo bakwizirikaho ibisasu bakaripfira bakanapfira na ba Pasitori cyangwa ba Padiri na ba Musenyeri babo. Simvuze ba Karidinali na Papa wabo bo bahitana benshi kubera gukomera kwabo, Papa we yiyita cyangwa bamwita ngo «Nyirubutungane». Mu gifaransa ngo ni «Saint Père…??» Mu cyongereza ngo ni «Holy Father…??» 

Abantu nta soni n’ubwoba bagira, bikaba bibaye nka za ntagondwa z’Abayisilamu ngo zizirika ibisasu ngo zirarwana intambara ntagatifu, kandi ngo upfuye muri bo atyo ahitira mu ijuru. Ariko ni ijuru ryabo si irya Yesu Umwami w’amahoro. Birambabaza cyane. Abami ba cyera bagiye banga abahanuzi nyakuri kuko bababwiraga icyo bakora ngo babeho. Kandi abahanuzi akenshi ntibakunze kubembereza. Noneho kubera irari ry’abo bami bagashaka ko babahanurira ko bera