123

y’akababaro ubona byarurenzeho rutangiye kurondogora no kuvuga ibintu bicuramye, no kuzana impapuro zishaje zanyagiwe z’aho rwagiye rwandika utuntu n’utundi, ngo ni za Agenda za mémoires zarwo. Ibyo rwibukiragaho. Kwibuka…

• Ruribuka, ruributsa, rurarira, rurasarara. Ruribuka ruvanga amagambo. Bivamo no guhahamuka, ariko bararucecekesha, ngo ibyo si ngombwa, ngo rurabasubiza inyuma, ngo niruvuge iby’ingenzi «rurase ku ntego», rugabanye kurondogora, ngo amasaha aragiye kandi hari izindi gahunda z’amajyambere, ngo hari imanza nyinshi z’abahungabanya umutekano, n’udutsiko tw’abitwaje intwaro bakitwara gisirikare, n’abagizi ba nabi bitwikira amajoro, n’abangisha ubuyobozi abaturage… n’ababuza u Rwanda umudendezo; ngo nirucunguze uburyo umwete, n’ibindi.

Icyababaje abari aho n’uko rwageze aho rwatabaje Itorero cyangwa idini ryiyita Itorero ngo ntirwibuka neza «umenya ngo nta Torero ryari rihari icyo gihe». Maze idini ryanga kurutabara kandi ryari rifite imbaraga n’ububasha n’ubushobozi n’ubutunzi maze u Rwanda ruhageze, ruraturika rurarira, Ruraborogaaaaa, rurashavura rumara akanya ruderanja (déranger), abaraho bararambirwa, ariko bamwe bagerageza kurwumva, no gushaka ibikurikiraho (inkuru). Maze mu kanya n’abari aho bose bararira, ubona bihinduye isura, hajemo agahinda no kwibuka ibyarukorewemo byose, «KWIBUKA», kuko impande zose zari zihari. 

Buri wese ukabona arabaza ngo ese ababigizemo uruhare bari hehe? Abakoze ayo mahano bari hehe? Ni bande? Hari abari hano mu rukiko? Nta na bene wabo bahari? Nta bana babo? Nta buzukuru? Nta n’abuzukuruza se basi? Nta babasimbuye mu myanya y’ubutegetsi? Abari aho ntibasubize. Bagahwihwisa gusa. Hatangira kuza ikintu cy’ubwoba, no kuvugira mu matamatama, abari aho bitotomba, kandi ba maneko bakebaguzaga cyane, bafite iterabwoba ryinshi. Habaho guceceka kwinshi, kuko buri wese yitekerezagaho. 

Bamwe mu bungirije Perezida w’urukiko batangira gusaba ngo urubanza ruburanishirizwe mu muhezo, kubera amabanga y’igihugu u Rwanda rwari rwatangiye kumena, maze barwambura twa dupapuro rwari rwizaniye, ariko Perezida w’urukiko aranga, atsimbarara ko urubanza rukomeza kuburanishirizwa mu ruhame, ba bandi bahita barusubiza na twa dupapuro twarwo, ariko bamaze kudusoma. Rutangira ibyo gutera abantu ubwoba, rukura abantu umutima, ruvuga n’akari imurori, rucukumbura amabanga, ni bwo barusabaga kwihangana rukanavuga make kubera amasaha, n’ubwiyunge bubanziriza ubumwe, n’ubworoherane n’ubusabane, no kwanga gukomeretsanya. Ibyo bikavugwa n’abungirije umucamanza mukuru, cyane cyane umwanditsi w’urukiko wabonaga asa n’aho abogamiye kubashakaga gucecekesha u Rwanda. Kwanga ko hari abakomeretsa n’abakomereka, bikaba byakwitwa amacakubiri