128

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’uburanira uregwa, Umucamanza mukuru yagiye kwiherera n’abamufasha, banatindayo cyane, abamufasha bashaka kumuzubaza ariko ababera ibamba kuko azi byose, akaba hose, agakora byose (Zaburi 139). Bagarukana imyanzuro idakuka y’uko urubanza rusubitswe. 

Byari bimeze nk’iyo Inyangamugayo za Gacaca zigiye kwiherera, abaregwa jenoside basigara imitima idiha. N’abahutu baba baje muri Gacaca baba bazi ko na bo babafunga. Imitima yabo ibemeza ko ari abahutu, kandi ko abahutu bakoreye abatutsi jenoside, ko na bo akanya ako ariko kose hagira ubatunga agatoki agahahamuka agasakuza akabashinja, kandi iyo ushinjwe muri Gacaca n’uwahahamutse bihita bifatwa ako kanya nk’ukuri, bagahita bakujyana. Kuko iyo bavuze Gacaca buri muhutu wese uri mu Rwanda ahita yiyegeranya akisuganya, akiheba, ubwoba bukamurenga, akazatekereza neza nyuma. 

Narabiboneye uko baba bameze; biteye agahinda gusa. Atangira gushakishwa no guterwa ubwoba n’icyaha cy’itsembabwoko ari cyo «rusange» kuri buri muhutu wese. Rusange ya jenoside ifite «télécommande». Ariko uzumve iyo bavuze ngo ingabo za RPA zishe abahutu aba n’aba, aha n’aha, mu bihe ibi n’ibi…, abatutsi barakomeza bakema. Akumva ngo ko bafite ingabo zizi kurwana. Kandi ko gupfa kw’umuhutu nyuma ya jenoside byo rwose ntacyo bivuze, ni nk’aho yaciriwe urubanza rwo gupfa bure, ntawe umwitayeho. Ni ikibazo kubona ntawe ubishyira ahagaragara ngo byumvikane. Hari impamvu kandi ntimushaka kuyimenya. Ku batutsi keretse wenda iyo bigeze kuri za mandats niho hanyeganyega abari ku malisiti y’umufransa Jean Louis Bruguiere n’umunyespanye Fernando Merelles, wenda n’imiryango yabo, ariko abandi batutsi basanzwe barakomeza bakema. Kuko nta Gacaca izahamagara abatutsi basanzwe. Nta Gacaca izahamagara abasirikare ba RPA bo hasi ngo bitabe Arusha cyangwa i La Haye, ntabizaba. Hazahamagarwa bariya bari kuri lisiti ya manda za Bruguière na Fernando, wenda hajyeho n’abo Raporo ya Loni itunga agatoki. 

Abatutsi bose «rusange ntibafata». Ni yo mpamvu n’ubu usanga bagifite ijambo. Ariko kuvuga ko buri mututsi wese azashyirirwaho urukiko, cyangwa ko bazamuhamagara muri Gacaca, nta n’ubwo umuvumo wo guhora ubariho bose, nabikoreye ubushakashatsi. Bigenda bikora kuri uwo wahoye gusa. Byinshi ndabizi. Kuko ibyo bakoze ni ubwicanyi bwo mu rwego rwo hejuru ariko ntabwo ari «jenoside». Kandi ntabwo jenoside bigombera ko abantu bapfa ari benshi gusa, ahubwo ikigendererwa ni «ugutegurwa». Gupanga kumaraho, bikaba byaranashyizwe mu bikorwa. 

Nuko Umucamanza mukuru n’abamufasha bagarutse bavuye kwiherera babwira abaregwa ko baba bategereje gato cyane, ko bahawe «NYUMA Y’AYANDI MAHIRWE YA NYUMA», yo kwikosora kandi