bakagira vuba, bakirinda no kujya impaka, kuko bitinza dosiye. Yasabye kandi ko byakorwa vuba kuko byatinze cyane bikaba bidindiza n’imirimo y’urukiko n’Umucamanza mukuru, kandi afite andi madosiye menshi yihutirwa yo gusuzuma. Iyindi taliki bazayimenyeshwa mu gihe cya vuba, bamaze kwemeranwa, ariko ngo Umucamanza mukuru niwe uzavuga ijambo rya nyuma.
N’uko rusomewe mu ruhame rwa benshi imbere y’imbaga y’abamarayika n’abiyita Abanyarwanda bari baje ari benshi gukurikirana urwo rubanza. Bikaba ari nabwo bwa mbere habaye urubanza ruteye gutya, kandi rukaba rwimuriwe igihe cya bugufi…
Bagiye mu kiruhuko bose uretse Umucamanza mukuru niwe utajya aruha, ku bw’ibyo ntanaruhuka (namaze kumenya ko itariki bahawe n’Umucamanza Mukuru yarenze ntacyo bakoze). Nyuma buri munyamahanga wese uvuga ururimi rw’ikinyarwanda yagiye yivugisha ngo «uzi ko aribyo»; ngo «birakomeye gukurikizwa, ariko ni byo!» Ngo «mbega urubanza weee!»
Abahutu bari aho mu rukiko bameze nk’abajunjamye bacecetse biyumvira, noneho bamera nk’abaturitse, bavugira icyarimwe ngo
Orororo!… Huuuu! Ye baba weee!… Uziko yabereye abatutsi di? Ntabwo tuzemera ko badutegeka ye tugomba kugaruka ku butegetsi tu, byanze bikunze. «Nibarwigere baruduhe» (u Rwanda). Kandi nidushaka tuzapfe dushire aho gupfukamira abatutsi ngo turabasaba imbabazi. Z’iki? Z’iki koko? Z’iki? Avocat nawe urabona asa n’aho abogamiye ku batutsi cyane. Ibyo ni akazi ke, ayobewe ukuri se? Twipakuruye dusezerera ingoma ya Cyami na Gihake na Gikolonize rimwe na rizima, kandi ntidusubira inyuma! Twanze Shiku n’ibiboko! Twanze ubwikanyize bw’abatutsi, ubwibone, n’umwirato wabo. Twizaniye Repubulika na demokarasi, kandi turi rubanda nyamwinshiiii, 85%; umenya ahari ubu tugeze no kuri 90%. Turashaka rukokoma n’amatora adafifitse. Turi hutu power… Twaba twibagiwe se uko batugenje bagitera za Byumba, uko baturunze ibirundo ku Gikongoro no muri Kongo-Zayire badukurikiye twarabahunze. Ayiwe Tingitingi weeee! N’ahandi hose ku isi. C’est du jamais vu! Cyangwa se basi habeho amatora. Turashaka Rukokoma, n’amatora adafifitse… Ibindi ntitwabyemera. Non, Non! Non… Jamais, Jamais, Jamais!.
Ubu se twibagiwe ukuntu bagenzaga ba sogokuruza babakoresha uburetwa. None bazagarure bya bindi byabo, maze tubaheke? Ce n’est pas possible! Ngo na Kanjogera yahagurukiraga ku mpinja z’abahutu ra! Akoresheje inkota ye yitwaga «ruhuga». Nous ne
