«37Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi : “ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye.” 38Pilato aramubaza ati “Ukuri ni iki?” Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati Njyewe nta cyaha mubonyeho». (Yohana 18:37-38).
Hanyuma yongeye kumwirataho amuratisha ububasha bwe, amwishongoraho ko afite imbaraga zo kumukiza no kumwica. Ariko Umwami wanjye yamushubije amuhanikiye ati «nta bubasha wagira bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha» (Yohana 19:8-11).
Dutandukanye ibintu : Iby’Imana bisobanuzwa Umwuka wayo, n’iby’abantu bigasobanuzwa «LOGIQUE INTELLECTUELLE». Uko ubumenyi n’ubushakashatsi bwa muntu bubibona. Ndabinginga abazasoma ibi ngo ntimuzirenganye kandi nanjye ntimuzandenganye, uko nabihishuriwe ni ko mbitanze, iyo mba ari njye wabigennye, nanjye sinakwemera ko abahutu ari bo babanza kwihana. Nanjye numvaga nshaka ko abatutsi babanza kubera kamere n’ubwoko bwanjye, ariko ngomba kujya ku ruhande rw’Imana kugira ngo bitankomerera, kandi nanze nta mwana w’umuntu wankura muri ako kaga ko kutumvira Imana. Nta kundi rero.
Kandi Imana nta sentiments cyangwa émotions (amarangamutima) igira, nta n’ubwo ijya ifana «fanatisme». Kandi iyo bigucengeye neza ukihana umenya ko Imana ahubwo ikugiriye neza, ko iguhaye «faveur». Isa n’aho iba ikubereye. Kuko uhita ugira amahoro, n’ubugingo buhoraho, ukabaho neza mu bwenge buzira ubwoba. Kandi kubera ko virus y’ubwoko yiyoberanya cyane ukagira ngo warihannye neza ni yo mpamvu n’abavuga ko bihannye basabwa kwipimisha kenshi kugira ngo barebe niba bafite négatif. Byagera ku bagomba gutanga imbabazi ari bo batutsi bigakomera. Aho virus ikunze kwiyoberanya mu rwego rwo hejuru ukagira ngo warababariye naho wapi! Kuko ntibyoroshye.
Birasaba abiyita Abanyarwanda twese gukizwa neza, tukemera Yesu akatubaga twumva. Abatutsi na bo bakihana guhora kwabo kwaranzwe n’inzika z’inzigo, umujinya bakoresheje ntiwagaragariye amaso n’ururimi. Kuko ibigaragara bisa nk’aho ari byiza, kandi iyo banabivuga wumva ari byiza. Byarabakomereye kuko ni bo batangije ibyo bise Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kandi cyaraziraga ngo abe ari bo bayitangiza, yagombaga gutangizwa n’abahutu.
Aha rero umututsi yahakoreye amakosa atazashobora gukosora kuko byarenze ihaniro, yihaye kuvangavanga ibintu arundarunda ibyasenyutse agira vuba kugira ngo arebe ko yagaragaza umusaruro mwinshi kandi vuba, maze akaba arushije abahutu gukora neza,
