Namenye byinshi bintera kwibaza nti Mana ni nde wiyita Umunyarwanda muri iki gihe wajya mu ijuru ari umuhutu cyangwa umututsi? Imana iti «ihereho», kandi ntiwibere dore kandi ko nanabikumenyesheje. Imana iti iyo bagututse umera ute? Iyo batutse abahutu umera ute? Iyo wumvise hari ikibaye ku muhutu umera ute? Iyo abatutsi uje bagaceceka cyangwa bagaceceka kuko uhari umera ute? Iti ntiwisama wasandaye?
Nibuka ko byabanje kujya bimbabaza ntari nagera mu rwego Imana yangejejeho rwo kubirenga, mbere najyaga mbabara cyane, ariko na bo nkumva simbanze. Imana iti ongera wibuke neza iyo Satani akugaruriye ibya kera uko mwari mumeze. Nsanga by’ukuri tugomba guhora twipimisha. Iti rero niba wowe hari utuntu dushobora kuguhungabanya kandi warabonye amasomo menshi, uragira ngo abandi bimeze bite? Inyibutsa ibyuririzi byanjeho igihe havaho ibendera ry’umutuku, umuhondo, n’icyatsi. Iyo bagize icyo bahindura twari dufite cyera, iyo bantutse kubera ko Habyarimana na Ndengeyinka batorotse, iyo bantutse ba Mwanakosi (Abacengezi).
Iyo ngiye kubwiriza ba FDRL batashye, (ni ba bandi bahitira i Mutobo mu ngando mu Ruhengeri), nsanga mu by’ukuri ni uguhora twiyeza kuko nuhigimye aba avuze. Mpora naka Imana imbaraga zisumbaho, cyane cyane izo kubabarira. Nawe se? Nigishijwe kwipimisha buri gihe kandi ndahamya ko nzabona négatif mu gihe gito 99% narabirenze ariko 1% ni yo nkirwana nayo, kandi ni réserve igomba gusigara igomba kumfasha kurinda inkovu, bitewe n’uko ari ubuzima bwa buri munsi. Nabujijwe kugira uruhande mbogamiramo. Ahanini ubwo mba mbwirwa urw’abahutu. Birakomeye ariko ni ko bimeze, ni nka cya gihe Imana ibwira Ezekiyeli ngo napfusha umugore ntazarire azamere nk’aho ntacyabaye. Kugira ngo bibere abayisirayeli ikimenyetso. Imana si umuntu iyo yavuze kaba kabaye (Ezekiyeli 24:15-27).
Reba neza imibabaro ya Ezekiyeli. None ubu n’iyo bantuka ibingana iki? Numva urukundo rw’Imana gusa. Menya kugenzura imvugo ya buri wese ku rwe ruhande. Ibyo impande zombi zivuga mpita menya indwara barwaye. N’iyo wagira ute ntushobora kubohoka ku moko atari Yesu ugukijije. Kandi hari ibikomere bigomba gukira bivuwe neza, hagasigara inkovu zigomba kurindwa gukomereka. Kandi nabwiwe n’ibanga rizajya rituma ndinda amavuta y’ubwiyunge bw’abahutu n’abatutsi : Ni uguhora numva ko umututsi mubereyemo umwenda kandi ntaramwishyura, cyane cyane abacitse ku icumu rya jenoside. Niba wowe utarahagera icecekere, ntuvuge amagambo menshi, wibaza ibyo udashobora kwemera n’iyo wahabwa ibisobanuro bimeze bite kubera uburemere bw’ibikomere byawe. Ariko humura, niba ushaka gukira ariko ukaba warashegeshwe, Imana izagutabara vuba ibyikorere. Uzayemerera? Ndabikwifuriza cyane mwene Data.
