158

KUTIHANA NI UMUVUMO NO KUTABABARIRA NI UMUVUMO 

Iyo Imana ivuga ngo abahutu bihane mbere na mbere ntabwo ari ukubanga cyangwa kubakoza isoni ahubwo ni ukubagirira neza, kubarinda imivumo igendana no kutihana cyane cyane icyaha cy’itsembabwoko. Ni ukubakiza kamere muntu; cyane cyane kamere Hutu-Tutsi yo ntishakako unavuga ku cyaha, twishakira ko Imana ibiduheramo umugisha. Aho rero ho kwihana Satani arahazi aziko iyo utihannye uvumwa, ukazarimbuka. Biramunezereza iyo anangira imitima y’abahutu ngo batihana kuko formule yo kwihana arayizi n’iyo kutihana arayizi; kwihana kamere irabyanga kuko ari umuti kuri nyirawo, ku muryango, ku Itorero no ku gihugu. 

Kutihana ni muvumo kuri nyirabyo, ku muryango, ku Itorero no ku gihugu. Byumvikane neza rero, ugiriwe ubuntu Imana ikagusaba kwihana wagira vuba kuko nyuma umera neza. Satani ashuka abantu yemeza abagomba kwihana ko nabo ari abagabo, ko bahemukiwe cyane ndetse, ko nabo biciwe kandi biba aribyo, ariko «Impyisi ikurira umwana maze ikakurusha kurakara». Maze ikaguha imvugo, ingendo, kwihagararaho n’ibindi byose bijyana n’ubwibone, ukumva uramutse wihannye waba ubaye imbwa, ndetse ukanabyita n’agasuzuguro. Basi tayari yakurangije arakwishe kandi uzapfa kabili, wicishe n’abandi benshi. Byaragaragaye ko abagiye bihana cyane cyane icyaha cy’itsembabwoko Imana yagiye ibabohorana n’imiryango yabo. 

Noneho babandi bihagararaho bagahora bahahamutse batinya, bahunga, bicyeka ubusa, bahora babaririza amakuru y’aho intambara igeze, atari ikindi kibibatera, ari izima gusa, bakisuzugura n’ibindi bigendana n’umuvumo wo kutihana no kutababarira. 

No kutababarira nabyo ni umuvumo, kuko iyo utababariye ubabara cyane kurusha uwaguhemukiye kuko intimba, agahinda n’umujinya, imigambi yo kwihorera n’ibindi bitekerezo bibi nibyo biguhoramo. Niyo mpamvu Imana idusaba ndetse ni n’itegeko ngo tubabarire kuko ngo nitutababarira nayo ntizatubabarira, sinzi niba tujya tubisoma. 

«25Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugirango So wo mu ijuru nawe abababarire ibyaha byanyu. [ 26Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru nawe ntazabababarira ibyaha byanyu.]’» (Mariko 11:25-26). 

Iyo utababariye wumva uri umugabo cyane, ufite uburenganzira bwo kubaho cyane cyane ibyo mu Rwanda by’itsembabwoko rero byo, abacitse ku icumu ni “ba cira aha nikubite” mu buryo bugaragara ariko mu by’ukuri siko bimeze, bagirirwa impuhwe n’isi yose kandi nibyo, maze bikabarehereza kutababarira kugirango bihamire muri ibyo by’agahinda n’imibabaro batewe no kwicirwa ababo.