168

Yesu ni uwo mu muryango wa Yuda na Dawidi, uyu Yuda n’umwe mu bana 12 ba Yakobo Imana yashimye ko arimo Umwami wanjye akomoka. N’utubazo tw’amashyari bagiye bagirana hagati y’abavandimwe, baradukemuye nta muryango wigeze ugambirira kumaraho uwundi. Yavukiye i Betelehemu aba umuntu nk’abandi, ariko bigeze ku musaraba, yireherezaho amahanga. Ndagirango twibukiranye ko mbere byagoranye iby’uriya mugore w’umunyakananikazi igihe yazaga gusaba Yesu ngo amukirize umukobwa we (Matayo 15:21-27). Yesu yamushubije nabi amwishongoraho ngo ntiyafata ibiryo by’abana ngo abijugunyire imbwa. Uretse ko n’umugore yamubereye ibamba, abigishwa bo basabye ko amusezerera, kuko amategeko ya Mose atabyemeraga. Yesu ati «Sinatumwe ku bandi keretse ku ntama zazimiye zo mu muryango wa Israyeli». Umudamu arakomeza ati ntabara. Yesu ati ibiryo ni iby’abana si iby’imbwa. Umugore ati ndabyumva ariko imbwa nazo zirya ubuvungukira abana bashigaje bwatakaye hasi. Wagirango siwe Yesu dufite ubu. Maze ageze ku musaraba byose biba birahindutse, «YIREHEREZAHO AMAHANGA YOSE». Wowe nanjye duhurirayo. 

Yesu atarajya ku musaraba ntabandi yabwirije uretse na none wa Musamariyakazi w’indaya wamwihambiriyeho bakaganira nyuma akajya kubwira bene wabo ko yabonye Mesiya. Yesu yirirwaga kwa Lazaro akagoroberezayo, akogerayo, akambarirayo, akarirayo, ntahandi mu banyamahanga bavuga yajyaga cyane. Keretse iyo yabaga agiye gucyurira Abafarisayo. «Kuko Umwuka Wera yari ataraza». Kuri we icyo gihe nyine yari Umuyuda nyamuyuda wuzuye, wo kwa Yozefu na Mariya b’i Nazareti. 

Mboneyeho gusobanurira abatabiziko Mariya atari «Nyina w’Imana» (la Mère de Dieu). Kuko Imana ishobora byose, Rurema, El- SHADAYI, ADONAYI, …ELOHIM… ntibyarwa, ntiyabyawe. Yibeshejeho… Izi byose, Iba hose, Imenya byose, Ikora byose. Nta mama wayo igira. Ariko mumenye iki ngiki neza : Kubera ko Imana ishobora byose, yanabyara, ariko yo ntibyarwa. Ishoboye no kubyara, ndetse yabyaye Umwana witwa Yesu, Umwuka wayo wateye inda Mariya, kuko imbaraga z’Isumbabyose zaramukingirije. Ntabwo baryamanye dore ko hari n’amadini avuga ko Adamu na Eva basambanye, cyangwa ko ngo Eva yasambanye n’inzoka bakabyarana Kayini. 

Ku bw’iyo mpamvu rero, Yesu ni umuntu wabyawe n’umugore ni nayo mpamvu afite igisekuru. Ni umwana w’Imana ku bw’imbaraga z’Umwuka Wera, akaba umuntu kubwo kubyarwa na Mariya. Kuko ariwe wishyizeho ibyaha by’abari mu isi akabibambanwa ku musaraba rero, umwizera niwe ubona ubugingo buhoraho. Ni umuntu rero, afite kamere-muntu, ni nayo mpamvu nyina ari Mariya, kandi koko yaramubyaye. Kuvuga ngo Mariya ni nyina