180

bahamagawe, basutsweho amavuta, batoranijwe ko mutabwiye Leta, abo abategetsi, abayobozi ngo barekure igihugu bagihe Itorero naryo rigihe Yesu? Ko muvuga ibindi mwavuze n’ibi nabyo ko aribyo byakiza u Rwanda. Mwaretse tugakora ibyo Imana ishaka? Nonese ko igihugu cyahawe Satani mwambwira twarakimwambuye? Ntimubizi se? Uretseko ari njye uba ubivuze ariko sinzi impamvu mutabivuga kugirango abe ari mwe biturukaho. Ubu se ubwiyunge. ntibwari kuba bwararangiye? Iyo abahutu bemera kwihana bakababarira, abatutsi bakihana bakababarira ariko kubera ko bombi ari intagondwa, akaba ari ba Adamu na Eva, bazahanishwa intwaro za kirimbuzi kuko intagondwa ntizumva. Ubu se tuzahora tugawa n’Imana tuyirakaza gusa? Byumvikane neza Imana iratugaya, kandi yaratugaye, kandi iranarakaye cyane. Ni nayo mpamvu igiye no guhana cyane. (Yesaya 1:18). 

UWO GUHAGARARA MU CYUHO CY’ IGIHUGU AMEZE ATE? 

Kubera ko buri wese ngo aba asengera igihugu ariko hari uwo Imana ishakako ahagarara mu cyuho. DORE IFOTO YE UKO AGOMBA GUSA : agomba kugira imbuto zose z’umwuka ziri mu Abagalatiya 5:22, 23 ukagerekaho wejejwe. Niba umeze utyo ngaho saba umutwaro w’igihugu cyangwa niba hari uko wari uwufite isuzume urebe icyo ubura ariko niba udatunganye ubanze wisengere. Ngaho isuzume rero. Aha ndagirango nkubwire ngo ntukangishe impano zawe. Kuko muzababwirwa n’imbuto zabo ntimuzababwirwa n’impano zabo. 

Ishusho y’Imana ifite nde ngo ahagarare mu cyuho, uwavuye mu macakubiri arihe ngo ahagarare mu cyuho, igenzure neza. Ninde mushumba ufite mu idini rye abahutu n’abatutsi maze akaba abafata kimwe? Ari hehe umeze atyo? Ni aseruke aze apimwe n’ijuru. Ninde witeguye gushyingira uwo badahuje ubwoko nta ntambara zibaye? Arihe ariko ngo ahite ahagarara mu cyuho. Ninde wemeye gupimwa n’Imana ikamwemerera guhagarara mu cyuho? 

Ubushize habuze uhahagarara. Ubwo uravuze ngo «wowe warahagaze»? Yee ndabyemeye ariko ntabwo wari wujuje ibiro, kilogarama Imana yashakaga, ibyo twavuze haruguru. Abujuje ibiro bahamagariwe guhagarara mu cyuho kugirango Imana itazavuga ngo yarashakashatse ibura n’umwe maze… Imana idufashe idufashirize n’igihugu. (Ezekiyeli 22:30). Rahira! 

Ntabwo ari umwe, ni abizera bameze nk’umuntu umwe, kuko na kiriya gihe Ezekiyeli yari ahari, ariko Imana ntiyabyitayeho, yaravuze iti «Nashakashatse umuntu umwe wo guhagarara mu cyuho ngo ntarimbura igihugu, ariko ntawe nabonye». 

Abakozi b’Imana nyabo nibo bajyanama b’igihugu, ba Leta, kuko nibo bavugana n’Imana. Umujyanama arakaze, iyo agiye inama mbi birapfa, yajya nziza bikaryoha. Reba noneho noneho umujyanama