183

byinshi. Gira vuba. Ba Dawidi barahari ni abo kuramya Imana, si abo gucurangira abarimo abazimu. Ibibi birarutanwa ariko Sawuli arusha ubugome Eli n’ubwo bose boretse Isirayeli. None Mana tubabarire k’ubw’imyuka ya Eli na Sawuli yaciye ibintu kandi ntabwo ba nyirayo babyemera baziko ukibashyigikiye mu bibi bakora, kandi baravuyeho cyera. Ubu ushobora kumva Perezida Kagame yivuze. 

Naheze mu rungabangabo, nabuze epfo na ruguru, kuko abakagombye kunkunda aribo bene wacu duhuje ubwoko bihaye ibyo kunyanga ngo mvugako twishe abatutsi ngo simvugeko n’abatutsi batwishe. Ikibazo ni uko ntavugako n’abatutsi bishe, ariko muri abo bose ntawahakanyeko abahutu bishe abatutsi, ko babatsembye. Kubasobanurira ngo bumve bibasaba kugera mu rwego ndimo. Iyo mbasobanuriyeko ari uburyo bwo kudukiza kamere nʼ’izima biranga. Bagongwa n’isoni n’ikimwaro. Birababumba, kandi ni ngombwako bamwara. 

Hari bake bemeye barabohoka ariko kamere «hutu» yanga kwihana cyane kuberako ari mu mubiri (ndabumva); usanga bibamwajije kandi koko utekereje neza wasanga aribyo. Erega bivuga KWIHANA, KWIHA IBIHANO, bisaba kuba intwari kugirango wirengere ikimwaro cyose. Cyangwa se ugategereza kuzahanwa n’Imana. Kuko ntiyabireka kandi biba bivuza amahoni. Nonese ko iby’Umwuka aribyo bikiza kuko Yohana 6:63 hatubwirango “Umwuka niwo utanga ubugingo umubiri ukaba ntacyo umaze rwose“. 

Niduhama mu mubiri tuzongera tumarane, kandi koko uyu muti urasharira, kuko buri wese yihaye kumpugura, abandi bo barampunga ariko Imana irabizi yo iranyegera. Kandi hari ababohotse neza bumva uko ikibazo kimeze n’ubwo ari bake cyane. Nambere yanjye hari bene Data babihishuriwe sinjye musazi jyenyine, kandi nabo batutswe byinshi. Reba déclaration ya mbere ya «DETMOLD». Nawese guha umuti umuntu akawanga, yarangiza akakwanga yishakira gupfa. Abahutu cyane cyane abazi Yesu bamwizeye mujye mu Mwuka tujyane, aho kwirirwa muvuga imirongo irengera kamere zanyu, mushire isoni n’ikimwaro mwihane mubeho mubesheho n’abazabakomokaho, cyangwa mwange. Ariko amaraso yanyu sinzayabazwa «kurimbuka no gusiga za karande mbi», mpora nyakaraba ibihe byose, agiye kunshiraho, cyangwa yanshizeho simbizi. 

Nkwibutseko niba wowe wirinda kubonana cyangwa kuba hamwe cyangwa gusengana n’uwo mudahuje ubwoko ubwo ngo niho wababariye cyangwa ngo warihannye, «ntibishoboka», urarwaye cyane kuko igipimo n’uko mubijyanamo byose nyine. Hari abajya bansetsa, ati njyewe vraiment ntamoko ambamo. Kandi ntaho yahurira n’uwo badahuje ubwoko. Ubwo se byagaragazwa n’iki? VIRUS IBA IHARI ITEGEREJE IBYURIRIZI. Ubwo abatutsi bo bumva agashema iyo abahutu bihannye, bitonde ntabwo ari ububwa ahubwo