184

ni bwo bugabo, kuko kutihana bihora bigahesha umugisha (ka gakoko / virusi). Umunsi na bo igihe cyabo cyo kwihana cyageze ubwo na bo bazanga ahari. Tuzaba tureba kuko «ruriye abandi rutabibagiwe» buri wese akurura yishyira, ariko hari ugomba kubanza kwihana byanze bikunze. Ntabihanira icyarimwe hari ubanza kenshi bikarehereza n’undi kwihana. Ariko njyewe nahawe ubutumwa bwunga bwuzuye, musabwe kunkunda mwese; abahutu abatutsi n’abatwa ndetse mukundane namwe. 

Kuki Imana yaje ihamagara Adamu mbere na mbere? Kuki itabahamagariye bose icyarimwe? Hagomba ubanza kwihana rero. Wowe uribaza uti eeeh, ko tumaze kumva inyigisho nyinshi ku by’amoko none kuki bitamvamo? Ubushize vraiment narabyihannye kandi nari nakozweho cyane numva nababariye abahutu rwose none wapi sinzi icyabigaruye, ariko nibutse neza, ndumva byarongeye kubyuka haje ziriya mpunzi mbese numvaga tugiye kwiberaho basi ntacyo bitwaye abari ino ntacyo bampungabanijeho cyane. 

Uti by’ukuri sinanezerejwe n’uko impunzi zatashye bitewe ahanini n’uko nabaga no mu nzu y’imwe, ngakorera na business mu yindi nzu y’iyindi. Byarankomereye rero aho numvise bavuze ngo nituvemo, ngo ba nyirazo baje. Baje nyine! None se hari iyo wubatse? Nongeye kumva nanze abahutu n’umutima wanjye wose. Kandi uwo twarasenganaga ngo dusaba Imana ngo Impunzi zitahe tugire amahoro. Arakomeza ati «ndimo kukubwiza ukuri kandi sinjye jyenyine kuko no mu Itorero Imana ishimwe ntiharimo benshi ariko n’iyo tuvuze n’iyo dukoze sha abahutu kweli ntabwo tubakunze ntitubashaka rwose, mbese ubona ari sinzi wenda twaba ukwacu na bo bakaba ukwabo ahari». 

«Sinzi. Birashoboka! Eeeh! Ikindi ntajya nihanganira ni ubuhamya bwa bene Data bacitse ku icumu. Reka mbikubwire kuko wowe ndumva nkubohokeye kandi entre nous ndashaka kujya mu ijuru. Wavuzeko ngo ari uwishe n’uwiciwe n’undi wese ufite kutababarira ngo bose ari kimwe. Pardon! Imana nayo igomba kuba itazi ibyabereye mu Rwanda tu sais?» (Yavuye i Burundi, ni yo mpamvu ashyiramo agafaransa). Nanjye nari mfite famille ino y’abantu nka 50 bose barabatsembye. Et tu parles. Ubwo rero byarakomeje ngakunda Imana, ariko nkanga abahutu. Hagiye hakurikiraho n’ibindi byagiye bimbabaza nakumva ngo Perezida ni Bizimungu. Ahaa… Na Minisitiri w’ingabo na MINALOC; askyi! Nkumva ni ugukabya. Byageze n’aho Kagame asa n’aho abihereye igihugu. Mbabarira kuko iyo bigeze aho nibuka ko ngo igihe cya Habyarimana umututsi yari petit joueur nsa nk’aho ntakijijwe kandi biza ntabizi. Ngendana n’ibihe rero hari igihe nihana neza nkagira ngo byarashize noneho nkumva ngo bavanze ingabo ubushize hari mo ngo Ruhashya wenyine, si ko watubwiye ubwiriza ra? None ngo bavanze ingabo koko? Ba bicanyi boseee! Yooo sinzi uko Kagame ameze, na NINJA