avec tout ce qu’il a fait. Ah non pas ça quand-même il ne faut pas éxagerer. Rimwe mba ndi mu mwuka ubundi bikanga.»
«Ariko sinjye jyenyine hari na… Babandi bahanura bakanigisha, ejo ngo bari bakamejeje bafite imanza banze kuva mu nzu ya ba Ex-FAR ngo bishe abatutsi, ibyo rero ino ntibikora. Na bo sinzi ko impanda ivuze bagenda dada? Umfashije iki se wowe ko wabonekewe. Nkubwize ukuri ikibazo cy’u Rwanda n’abahutu, n’abatutsi nacyo giteye inkeke, ubu bwo ariko ndumva ndi «OK» kuko Muzehe yatowe twari nko gusara iyo aba Twagiramungu. Erega si njye jyenyine nuko ari njye tuvuganye, ariko hamwe n’amasengesho Yesu aradufasha, gusa wowe wagiriwe ubuntu kweri. Ubutaha tuzavugane ku birebana n’idini ryiyita Itorero ryanjye».
«Mbabarira kuko nari naragufashe nk’umusazi kubera ko ntashakaga ko bivugwa. Njyewe navuye hariya hirya muri Uganda, OK! Twebwe Dady yagiye muri za 1961 twari dutuye i Gitarama mu mujyi. Nuko nza kwakira Yesu muri za 1988 urumva ko ari cyera ariko cyari igihe dushaka gutaha. Twaravangavangaga cyane, twari tubogamye bya bindi ujya uvuga. Byari hatari! Nakunze Yesu cyane ariko nkunda n’igihugu cyanjye twahunze mfite imyaka 6 twabayeho nabi. Hariho igihe Abaganda badusuzuguraga tugata umutwe. Batwita ba «KANYARWANDA», twanyuzagamo tukarira no ku makoma. Ariko sinigeze nanga Abagande, abatoro, abateso n’abarugwara nk’uko nanga abahutu. Twize twirwanaho, batubwira ko impamvu turi impunzi ari ukubera umuhutu. So, numvise umuhutu atazanapfa ababariwe iyo ava akajya noneho biriya bya 1994 bimuciraho iteka, byarampuhuye cyane. Numvaga tuzataha mu gihugu kitabamo abahutu. None ni bo basa. Harya wowe wiyemeje kubageza mu ijuru? Ku isi nta muntu ufite akazi gakomeye nk’akawe. Sinzi ibyo mperutse kumva ngo ujya no kubwiriza Interahamwe n’abacengezi?? Mana we, waragowe! Nawe haryaaaa?…»
Eh mbabarira buri wese agira umuhamagaro we!
«Ariko tujye duhura cyane ndumva wansobanuriye wenda ahari Yesu agira amaboko nazakira. Hari uko numva nari mbaye, iyaba abahutu bose bari bameze nkawe, wenda twapfa kubyemera. Bizagenda bite? Niba ntabonaga abahutu naba muzima cyangwa ngo mbone za filimi zo mu cyunamo. Cyangwa ngo bavuge iby’amateka, cyangwa ngo mbone abacitse ku icumu. Ehee! Mpita njya mu mubiri maze rero byajya gupfa Kagame na Leta ye na bo bagakabya kubatonesha. Ukabona yabapanze muri za minisiteri no mu kandi kazi, wagira ngo arabarata».
«Kandi nibura ntibashyiremo abapfa kuba bazima, bakarundamo abicanyi. Wowe nkubwira icyo ntekereza, erega rimwe nibagirwa ko negurira abazimu mu ndaro! Ariko wowe ntacyo, ujye uhora udusengera tuzababarire. Ese kuki bene wanyu banga kwihana?»
