204

abari gusigara, kuko nta ruvugiro na mba bari kuba bafite… «Natwe twarapfuye» yari kuva hehe? Iyo FPR idahora ku buryo bugaragara, abahutu bari bagatoye. Bari kuzapfa n’ubundi, ariko bagapfa nta n’ubitayeho. Ndavuga nta n’ubwo bari kuzabona abakora ziriya raporo. Isoni n’ikimwaro byari kuzababumba ntihagire ijambo risohoka mu kanwa kabo. N’ubwo bamwaye ariko, batangiye kuvuga bagenda biyuburura ari uko FPR igiye ibarimbagura imihanda yose ititaye kubayibona cyangwa abazabara inkuru. 

Abahutu bakoze amarorerwa agaragara. Abaganga kwicira abarwayi mu bitaro ngo Habyarimana yapfuye. Abarimu bakica abanyeshuri? Koko! Ubwo ntubona ko uba ufite impamyabumenyi y’ikuzimu koko? Ariko kubaga abana mu nda za ba nyina ngo ni abatutsi ukabarya brochette, ngo Habyarimana yapfuye. Nta buryo mfite mbisobanuramo! Abantu ntabwo muzi no kumwara koko, mwagombaga guhita mwiyahura. (Ibyo mbivuze nk’umuntu). Njye biramwaza n’iyo mbyibutse ngira isoni. «Kuba ndi umwe wo muri bo» (Obadiya 1:10-16). Nanjye nababajwe n’uko bariya bagabo bapfuye n’uko ntari mfite uwo ntura ako kababaro, kuko Habyarimana na muzehe Renzaho na ba Docteur Akingeneye, Sagatwa, Bagaragaza, na Nsabimana, kumva ko bapfuye kandi ngo bapfiriye icyarimwe wowe, ubwo wowe urumva ari ibintu bivugitse neza se? N’inkuru wabarira abahisi n’abagenzi? Wabishyira mu makuru no mu matangazo? Wagenda ubisubiramo mu makuru? Nanjye nabuze aho nkwirwa kubera agahinda, nibajije na byinshi bizakurikiraho, n’ibyabibanjirije, n’ibindi bizakurikiraho, n’ibikomeje gukurikiraho. Ariko ntabwo bisobanura na gato, na gato, na gato, ko ari cyo cyateye kwica inzirakarengane z’abatutsi urubozo, kuko nta n’ubwo zari zibazi. Na bo ntibari bazizi. Ntabwo zari zibazi. Nti bari baziranye. 

Ariko kurikira filimi usome neza : Igihe Kagame avuga ngo : «Ariko… ibyo by’iyo ndege birimo kuvugwanumvabisakuza bavuga… Iyo ndege yari iri mo iki?» Ntabwo nababaye nararakaye. Reka turekere aho, ariko ngo yari iri mo iki? Koko? Indege yari iri mo iki? Yari iri mo iki? Koko se ngo yari iri mo iki? Kweli? Ntacyari mo? Indege yari itwaye Perezida Habyarimana n’uw’i Burundi na bagenzi babo yari iri mo iki? Ndumva icyuririzi cyari kije kandi gifite ishingiro n’imbaraga. Mu by’ukuri ngo yari irimo iki? Iyo ndege yari mo Habyarimana na bagenzi be yari iri mo iki? Koko? Nanjye ndumva nshaka kurega nkaburana uru rubanza. 

Mbega imvugo irenze agashinyaguro n’ubugome bw’ubwiyemezi bukabije! Niba ntacyari mo tuzareba, cyangwa ubu turareba. Subiramo ngo yari iri mo iki? Ko twe dushaka kumenya icyari mo? Kuko twe turashaka kumenya icyari mo, kuko hariho icyari kiri mo kandi cy’ingirakamaro. Turabizi ko cyari mo. Cyari moooo!. Njye ndabizi ko cyari mo. Nawe Perezida Kagame we… Umunsi amateka yagusumiye akakwisubirana, uzatekereza neza maze usubize