205

ubwenge ku gihe, wibuke ko hari icyari muri iriya ndege. CYARIMO. Umunsi ibihe byagushyizeho iherezo, n’Imana yagusezereye ushobora kuzamenya ko iriya ndege hari icyarimo. Muri iriya ndege yitwaga Mystere Falcon 50 y’Abafaransa, hari ikintu cyarimo. Nkibaza n’impamvu abazungu batahise bakora iperereza mbere hose. Aha naho hapfunditse ibindi. Kuki batahise bakora anketi ako kanya? Kuki? Nsubiza n’aha se? Aho ntibari babiri inyuma? Aho ntibari bamuharararutswe hari ikindi gikoresho baharaye cyagombaga gusohoza ibyo bifuza icyo gihe. Ko ngo nta n’icyongereza yavugaga. 

Inyungu z’abazungu we! Ngizo, ngizo. Zituma abantu bashira ariko bakabona ibyo bashaka. Maze bagahindura ibikoresho abo bashatse. Imana izabaciraho iteka ku munsi w’urubanza nibatihana. Ubundi hari icyaha cy’umuntu ku giti cye, ku muryango cyangwa ku gihugu cyangwa ku bwoko, n’ibindi waba wibaza. Buri gihe iyo ibyaha bikozwe n’abami n’abatware n’abategetsi, baba babikoze «mu izina ry’umwanya bahagazemo». Icyo gihe bisandara ku gihugu cyose, ku muryango wose, ku baturage aribo bene-gihugu, ku bwoko bwose, biterwa n’izina byakozwemo, wabyumvise neza? Urugero : ibyaha by’abami bakoze nizo ngaruka, nizo nkurikizi zabaye ku mpunzi z’abatutsi za 1959, hanyuma bigenda bihamagarana, na n’ubu. Ibigirwamana ni «rusange», ku gihugu cyose. Itsembabwoko ni «rusange» ku bahutu bose. Gucika ku icumu ni «rusange» ku batutsi bose bari mu Rwanda. Ubucikacumu bwa jenoside ni «rusange» ku batutsi bose bari mu gihugu cy’u Rwanda muri 1994, n’abandi bari mu ngendo cyangwa mu mashuri ariko batari barahunze muri 1959, na 1973, ndavuga babandi babanaga n’abahutu umunsi ku wundi, babandi basangiraga bagasabana amazi, bakabyarana abana mu batisimu, bagahana inka, bagashakana. Guhora ni «rusange» ku ngabo zose za RPF, niyo mpamvu umugaba mukuru wazo yakwihana «rusange» na bamwe mu bacitse ku icumu, hakabaho n’abazihanira abakada, kuko nabo baragakoze bivayo. Kuko n’ubwo bose batihoreye ariko byari mu mitima yabo. 

Aho ikibazo gikomerera ntabwo «guhora» ari rusange ku batutsi bose. Kuko biragukomereye kubwira abacitse ku icumu ko bihoreye. Ahubwo ababatanze barahoye, ariko mu by’ukuri abacitse ku icumu niyo TURUFU yafatikaga, n’ikimenyimenyi na n’ubu iracyakora, kandi yungukira abayikoresha cyane. Igomba kuba ari nka «Bwana y’igisuka, gasaraba, umutima, cyangwa karo». Ntabwo nakwemeza ko bose bapanze kwihorera. Oya! Ariko nabo umwuka mubi wo guhorwa ubagendaho bose, kuko batari bihana. 

Ingabo z’abatutsi za RPF nizo zishe abahutu muri rusange, ariko nabo nta tegeko ryavuye hejuru naba nzi ryabemereraga gukora jenoside y’abahutu. Kandi ndabizi neza ntabwo bari bafite itegeko rivuye hejuru muri Leta icyo gihe Perezida yari Bizimungu, simpamya ko yabakoresheje inama, yewe n’icyo gihe Kagame yari atararakara ngo avuge ko yicujije impamvu atabamazeho. Yari agihuzagurika