n’ibimenyetso vuba vuba, ndabizi Imana yarabimbwiye, nyuma nza no kubibwirwa n’ababigizemo uruhare bagiye bakizwa bakanyaturira, kandi muri abo harimo n’abahutu. Mu kwihana kwabo bakatura ibyo bintu. Imana nayo, icyo gihe narasengaga, maze imenera amabanga amwe namwe, kubera impamvu z’akazi, n’umuhamagaro. Hari n’abakoranye na Leta muri ibyo bihe babimbwiye imvaho n’uko babigenzaga. N’ukuntu bagenzaga imirambo yari myinshi cyane y’abahutu kugirango basibanganye ibimenyetso umuzungu atari yabimenya. Ariko byaranze biramenyekana, kuko bikorwa n’abantu buntu. Ariko ntabwo byitwa itsembabwoko, n’ubwo nabo guhora kwabo bizabakoraho nibatihana, cyangwa byatangiye kubakoraho ndetse byabasatiriye. Kandi bari buhanwe by’intangarugero. Imana ibasohorejeho gahunda y’ibihe; ibafungiyeho feri, kandi irafashe cyane.
Aha niho iyobera rimeze nka rya rindi rikomeye ry’ukwemera rya Kiliziya Gatulika y’i Roma ritumvikana kuri benshi, ariko ahanini biterwa n’ibikomere, kuko buri ruhande rwariciwe. Buri wese wabuze abe, ntiwamurataho ibi bisobanuro, kandi aba asaba kurenganurwa. Kandi kurenganurwa asaba n’uguhana babandi bamwiciye bose muri rusange, kuko ntabwo azi abamwiciye mu mazina. Abahutu bakubwirako ari ingabo za RPF, bakaba banavuga abasirikare icyo gihe babaga bayoboye imirwano, ariko abenshi ntibabazi amazina. Abatutsi bo rwose muri rusange bavugako batsembwe n’abahutu boseeeee! Bisaba kubyitondera abantu bakabanza bakamenya icyo Imana ibivugaho. Aha niho bene wacu batumva na gahoro, kubera kurengera ubwoko bwabo mu mafuti bataziko ari bwo bihemukira. Kandi niho hari ikibazo. Kugirango na none wumve neza : Hazabanza kwihana abahutu bihane itsembabwoko nirimara kuvaho, navugako noneho ibyaha bizaba bisa n’ibijya kungana. Nibwo bombi bazasigara ari abicanyi ba ruharwa, nanone muri rusange. Abatutsi n’abahutu n’abatwa, tuzihana ibyaha duhuriyeho nk’abiyita Abanyarwanda.
Kuko hari icyo udashaka kumva, nuko ureshyeshya itsembabwoko n’ibindi byaha kubera ibikomere, aho niho ugwa kandi itsembabwoko ari icyaha kimira ibindi. Wibaze impamvu ushaka kubiringaniza nk’aho byakorerwe icyarimwe, urahita ubona igisubizo cy’igikomere cyawe. Igikomere cyawe kiraguha igisubizo. Tekereza neza wibaze uti ntabwo itsembabwoko abahutu bakoze barikoreye icyarimwe no guhora kw’abatutsi n’ingabo zabo za RPF. Ntabwo itsembabwoko ryabereye rimwe n’iyicwa ry’impunzi z’abahutu ku Gikongoro cyangwa muri Kongo-Zayire. Nubinyumvisha ndava ku izima. Ndashaka ko wumva neza ko itsembabwoko ritabereye rimwe no guhora. Ibyo urabyemera? Ugiye kumbwira ko bahereye i Byumba bica abahutu? Nonese bari abamalayika batacumuye? Ntibateye se bafite umujinya n’inzika y’inzigo bari baratewe n’abahutu igihe babicaga maze abandi bakabirukana mu gihugu cyabo kuva za 1959,
