abahutu baratera abatutsi umwaku mubi, kuko batangiye no kubaburabuza. Abahutu bariho ikintu kigiye gutuma abatutsi basubiranamo (cyangwa batangiye no gusubiranamo). Buretse urebe ko ari ejo cyangwa ejo bundi batazifatanya n’abatutsi mu kurwanya Leta yiyita iy’ubumwe, nk’uko na FPR nayo yafatanije n’abahutu mu gukuraho Habyarimana. Nk’uko na Leta ya Kagame ifatanya n’abahutu mu mirimo yayo ya buri munsi mu kugerageza korosa, ariko barorosa ibikanuye n’ubwo bibabeshyako bisinziriye. Kandi nta bintu byashoboka aya moko yombi atari hamwe. Ntibishoboka! Hagiye kuza umwaku wa rusange, Rukukumba, Kirimbuzi, uzakirwa na mbarwa, ni babandi bariho ikimenyetso cyo muri Ezekiyeli Ibice 9 bazasigara gusa. Ba bandi Imana ivugako izarindira mu busa, kandi ni bakeya cyane.
Hagiye kuza ibirenze Tsunami bisenye birimbure, maze ibyo mwiyubakiye mugire uruhare rwo kubyisenyera. Kuko intwaro mwirundiye ntakindi zizakora uretse kwisenyera ibyo mwagokeye, mwirase kandi mwiyemereyeho. Ibyo mwita amajyambere, ejo ejobundi murabisiribangana umujinya mwinshi ntakizasigara, kuko ntabwo mwabyihanganira. Kandi n’Imana ntishakako bisigara koko, kuko biriho amaraso n’amarira. Ndekeye aho maze «akebo kabirebe neza gahite gasubira iwa mugarura vuba».
Ko niba hari abavuga ko bahagaritse jenoside ko na byo umusibo ari ejo bikaba bipfuye ubusa. Bakaba batazatinda kubonako bibeshye bakanibeshyera, bakabeshya n’abandi. Ko niba hari ababeshya ngo sibo bahanuye indege ya Habyarimana ko nabyo umusibo ari ejo maze ejo bundi bikaba bipfuye ubusa. Ko niba hari abahakana ko jenoside atari «icyaha rusange» ku bahutu, ko ari ejo cyangwa ejobundi bizaba byabaye ubusa : «Uwo uzaheka kirazira kumwisha urume». Wabikuraho kuko wowe urishakira amahoro utayaharaniye? Mbwira impamvu no mu batutsi hatatsembwe abanyepolitiki, n’abasirikare maze n’inzirakarengane zikahashirira? Ni nacyo gisubizo cy’ibyo wibaza. Nzakomeza kugenda mbisobanura kuko niho ipfundo riri. Abahutu batsembye abatutsi barahanwa na n’ubu kandi rukigeretse. Itsembabwoko ni «rusange» n’iyo wabyoroshya ute kuberako wishakira ubwiyunge bugabanya ubukana, bwo kutarakaza abazungu n’abahutu ngo badahagarika imfashanyo n’amajwi akabura kandi muri muri demokarasi. Waba urimo kumarisha abahutu mu cyayenge, kandi na n’ubu mu gitabo cyo mu ijuru no mu isi bakibarwaho itsembabwoko. Haranditse ngo «Kuva taliki ya 6 Mata 1994, abahutu batangiye gukorera itsembabwoko abatutsi, kugeza taliki ya kane (4) Nyakanga». Keretse unshubije ko abahunze bose bishe abatutsi, abafunze bose bishe abatutsi, abapfuye bose bishe abatutsi, natwe twasigaye mu Rwanda twishe abatutsi. Ariko niba ataribyo barazira iki? Turazira iki? Kuki tutabohotse? Kuki natwe batwita Interahamwe? Kuki nawe urimo gusoma ibi wumva ikintu? Hari uko ushobora gukora cyangwa kuvuga nzi neza. Icya mbere : urantuka ibitutsi bitagira umubare mu
