221

wansobanurira uko bari kubigira iyo za Byumba n’ahandi. Maze n’abatutsi bahunganye n’abahutu muri Zayire bakaba barabajonjoraga bakabica? Erega nkeneyeko unsubiza kuko undusha! Nanjye nkeneye kumenya. Kuberako Abayahudi Imana yari yarababwiyeko izabatataniriza mu mahanga nibakurikira izindi mana. Ndetse ko ngo izanabakurikirayo ikuye inkota, none wowe urakina n’Imana? 

Kandi rero menya iki : FPR yateye igihugu ifitiye inzika ya kirimbuzi abantu babiri (2). Mu buryo bufatika no mu budafatika. Aba mbere ni abahutu kuberako aribo babirukanye muri 1959. Ubwo buryo burafatika. Aba kabiri ni abatutsi basigaye mu Rwanda kuberako basigaranye n’abahutu. Ubwo buryo burahishe, bukeneye guhishurwa. Aba bombi kuriyo ntacyo bari bayibwiye. Ivugishije ukuri koko yavugako yari ifitiye nde umutwaro muri aba bombi? Kandi ndatangariza abuvuga ngo Imana yari hehe kiriya gihe? Nkabasubiza nti yari ihari hose, kuko ibera hose icyarimwe. Nonese mu bwoko bwayo yironkeye yita umwana wayo w’impfura ntihapfuyemo miliyoni esheshatu (6) zirenga? Adolphe Hitler n’abambari be barabakaranze, babotsa «brochette» barabateka, babashyira mu mafuru (fours). Mvuge ndangurure ngo amanywa nijoro bameze nk’abakinira igikombe. Imana irora! Imana irora! Imana irora! Imana Irora! Ihari! Ndongeye ngo Imana irora! 

Nkeneye amakuru yavugwaga na Radio ya Leta y’Ubudage icyo gihe. Uzayabona azayangezeho. N’iyo yaba aya Radiyo gusa cyangwa mu binyamakuru. Rahirako Abadage jenoside y’Abayahudi itabafata bose. Rusange, rusange, rusange. Muri abo Bayahudi b’Abaheburayo nkunda cyane; nkunda Abayisirayeli cyane ntitubipfe, kandi ni uburenganzira bwanjye : «Aha ho ndi gatozi». Ndabakunda kuva no mu bwana bwanjye ntari nasobanukirwa neza ibyanditse kuri bo. Harimo abasenze ibigirwamana, n’utwana n’utwuzukuru tw’abasenze ibigirwamana, ndetse n’ubuvivi bw’ababikoze, kugeza na n’ubu. Mbese Imana uyifata ute? Mwariganye? Cyangwa mwarafunganywe? Ushobora kuba mwararagiranye? Mwigeze guhana inka? Ni mwene wanyu wa bugufi? Mwabanye mu nkambi z’impunzi? Kuki hatapfuye ababikoze gusa? Subiza? Si ibyaha bya ba sekuruza babo? Abo bana bazize iki? Bishyire muri «Droit civil», cyangwa «Pénal», cyangwa «Militaire», cyangwa «Universel» twumve. Maze wigire hino usome. Amaganya ya Yeremiya 5:7 uhite uceceka, uciye bugufi. Kuko miliyoni 6 z’abo yita umwana wayo w’impfura zapfuye rubi rw’agashinyaguro, ireba! Benshi mu batutsi ibyaha byakozwe na ba sekuruza babo ntibari bakabaho, bari batari bavuka, nabo babyumva mu mateka bamwe nta n’ayo bazi, bazi kimwe gusa «ko barutashye, kandi birukanwe n’abahutu muri 1959, none bakaba barabigaranzuye». Ariko barihimbire kuko nabo mbona barabyishe kurusha abababanjirije bishobora no guteza iyindi miruho n’imihati vuba. Ariko hari kimwe bose bahuriraho : baziko umuhutu yabishe kuva kera ko ariwe watumye bahunga, ko abanga urunuka. Maze