umuruho basaruye wo guhunga no gupfa no kumera nabi, no gusuzugurwa, batazi ibyo bazira, naho byari ibyaha bya basekuruza (Amaganya ya Yeremiya 5:7). Kandi menya neza ko icyo gihe cy’imiruho yabo nta «tsembabwoko» abatutsi bigeze banarota gukorera abahutu, n’ubwo babahakaga cyera, bakabasuzugura, babakoreshaga agahato, n’uburetwa na za shiku, ndetse bakanabica, ariko ntabwo byari jenoside. Wenda barabaze basanga batabamara kuko batari kubona abo batuma, abo bahaka. Simbizi, ariko ntibigeze bapanga kubamara.
Kuva igihe cy’abami bo mu Rwanda kugeza ubu nandika, ntakwihana kwari kwaba ari mu bahutu ari mu batutsi. None se bite? Isaha nigera kuko twasuzuguye umuti ariwo Yesu, noneho tuzanywa uwo Yesu azaduha nyine! Azaduha umuti kandi urasharira cyane. Hazasigara abacitse ku icumu noneho b’impande zombi kuko humura ntabwo hajya habura abacitse ku icumu. Sinzi niba icyo gihe ibyaha bizaba bingana, ariko noneho nta bya HUTU-TUTSI, bizaba byose ari rusange. (Abaroma 11:32). Ubwo ari wowe kandi uhise ukuka umutima, ngaho tangira wihane ibyawe ugize vuba, ni bya ba sogokuruza na nyogokuruza na ba nyogosenge na nyoko wanyu, ahari aho hazagira ikirokoka iwanyu, ukazibonera n’ubugingo buhoraho. Ntuzi se ko hari imiryango yazimye?
Ari iy’abahutu cyangwa iy’abatutsi? Kandi sinemezako yabonye ubugingo buhoraho kuko sinjye utanga ijuru. Kuki? Nsubiza nawe biratuma utekereza neza, uhishurirwe icyo wakora. Ndakubuza kurakara gusa kuko waba ubyishe byose, waba utsinzwe burundu, waba urushijwe imbaraga n’igikomere ariko humura ntawaguseka. Abiyita Abanyarwanda n’Abaheburayo ni kimwe ntibagonda amajosi kandi bombi bariho imihamagaro. Kuki mwangako bababwiza ukuri? Kuki mwanga kubaho?
Umunyarwanda yarasizwe, iyo adakoresheje neza amavuta Imana yamusutseho, aramwotsa. Wambwira impamvu nyuma ya jenoside abatutsi bamwe batongeye kunsuhuza? Barimo n’abo nahishe? Kandi bazi neza ko ntawe nishe, icyuririzi cyahise kibabwirako ndi umuhutu, batangira kundeba nabi, kandi bakananyumvishako bene wabo barutashye ko twebwe babitwambuye, bamvugishaga n’agasuzuguro. Nkawunywa nyine kuko nanjye cya gihe nari negamye nemye, nabo babebera. Ku Mana buri gihe «akebo kajya iwa mugarura». Sinzi impamvu mutabyumva byumvikana. Ubwenge bwanyu bumeze gute? Ko bitagombera kwiga no kujya mu Mwuka cyane. Niyo mpamvu nkubwirako ari rusange, wabyanga wabyemera, wowe irwaneho, urwane ku muryango wawe no ku gihugu cyawe, kandi wirinde kuzana izima ryawe, kuko mu buryo bw’Umwuka ntirikora. Kandi Yesu ntumurateho demokarasi, we ntabwo akora kuberako abantu ari benshi, ngo akoreshe amatora. Hajyeho icyiciro cya kabiri n’icya gatatu ngo banavugeko amajwi bayibye, n’abaturage bahagwe, abandi barwanirire umukandida
