223

wabo, habeho n’imyivumbagatanyo n’abapfa n’abakomereka. Niko ateye akunda koroshya ibintu cyane, kugirango batagirango nuko ari benshi, kandi mu bike n’ibinyantege nke niho imbaraga ze zigaragarira. Akunze gukoresha bake cyane ndetse akunze gutangirira ku muntu umwe. Kugirango imbaraga ze zigaragare, yigeze no kuvugako abantu banze kumuhimbaza yabwira amabuye akabikora yishimye. 

Ikibazo cy’amoko cyashenye igihugu, ni kimwe n’icya cumi aho kigejeje abakristo bo mu idini ryiyita Itorero. Imana yatangiriye kuri Adamu, arayinanira ifata Nowa, arayinanira; yafashe ku gatama yambara ubusa, bimuviramo kuvuma umwana we witwa Hamu kuko yari yamubonye ubwambure. Ifata Abrahamu, uwo niwe yakuyemo Abaheburayo. Kuko ntahandi umutima w’abafite amoko uba. Umunyamoko ibye ni ugusenya kuko ntashakako hari ubundi bwoko bwabaho uretse ubwe. Abasaba ibya cumi nabo ntahandi imitima yabo iba, keretse ku mafaranga. Byabyaye inkomere nyinshi, kwinuba kwa buri gihe, ndetse iyo bamwe bacuze abandi, babandi bahita bajya kwitangirira izabo butiki, ugasanga batonze umurongo mu nkiko baje kuburana buri wese ashaka kubiyobora. Buri wese ashaka kurengera idini ye nise «ibiro by’imisoro n’amahoro», aribyo ibya cumi n’amaturo. Niba arinjye wari umuyobozi wabyo najya mfunga buri wese wiyita umuPasitori wese uje kuregera amafaranga, cyangwa imyanya y’ubutegetsi. 

Aho bucyera nziha ako kazi. Imana nidukuriraho ibisebe by’amoko, ikadukuriraho akavuyo k’ubusambo n’umururumba wo gusarura aho batabibye, ibisambo by’abiyita abashumba, barwanira kubaka amazina gusa, doreko abenshi nta n’icyo baba bafite bagaburira intama. Ni ukwitwaza bagoreka muri Malaki ibice 3 guhera ku murongo wa 7 kugeza ku wa 12, ariko cyane cyane 8, 9, ngo babone uko bakomeza iterabwoba ryabo, bakomeze gukama izo badaha ubwatsi bwiza. Ntibanabasobanurira uko bimeze kuko nabo ntabyo bazi. Wakama itariye? Wakama ifite ubwoba? Wankangisha ngo ningerageze Imana se kubera iki? Ndinda nyigerageza se narananiranye? Ndi ikigande? Yo se yarananiranye? Kuki ushaka gushyira ibibazo hagati yanjye nayo? 

Nkubwiyeko uwo mukino ushaje. Bariya ko bari barataye imirimo, hari uwakubwiyeko njyewe natorotse akazi? Ndi déserteur. Akaduruvayo gaterwa n’ibya cumi n’amaturo Imana iramutse ibidukuriyeho hagasigara ririya jambo ryo gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa. «Ituro ry’urukundo», nabwo kandi ntibibe itegeko, yazaba ituruhuye imitwaro ihora iremereye benshi. Ndizerako izabikora, izaduha uburyo bwo kubikuraho, tugaruke ku «Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi» (Abefeso 2:20).