224

Ikindi navuga ku moko yo mu Rwanda Hutu-Tutsi n’uko buri bwoko, buri ruhande, buri nkomoko, buri karere, byose byarapimwe. Bibona zero (0). Uti bite? 

• Abatutsi bapimiwe ku Rucunshu kuri Final, maze Abanyiginya babona zero hagati yabo bitwikira, cyangwa Abega babatwikira mu nzu. Ngo amabanga yamenetse ngo sinzi n’ibindi bitashoboraga gutuma babaho, bariyahura, cyangwa barabiyahuza. Ibya mbere simbizi mpereye aho nshoboye. Kuko ubupfura bwari bwatakaye. Hari umwuka wo kwiyahura ugenda ku batutsi b’icyo gisekuru, no ku batutsi muri rusange, nkurikije ubushakashakatsi nakoze. Umwuka wo kwanga guseba, ugahitamo kwiyambura ubuzima; «aho kugirango aho wambariye inkindi uhambarire ibicocero». Mwitonde, ribara uwariraye. 

• Abahutu b’abanyenduga barapimwa babona zero (0). Kayibanda n’abambari be basubiranyemo bidateye kabiri havamo abitwagako bataye umurongo. Hari n’indirimbo abanyuramatwi baririmbaga ngo barahari barahari batataye umurongo b’abaparmehutu koko… Ngo nibakomeze ishyaka rya pariti PARMEHUTU n’ibindi… Abanyenduga harimo abari barataye umurongo. Ariko bo ntibicanye ngo bamarane. Bafite ibanga ntari buvugeho none aha. 

• Abahutu b’abakiga barapimwe babona zero (0). Igihe Ubushiru n’Ubugoyi rwambikana hakavuka dosiye yitwa iya Lizinde na bagenzi be. Ibi bikunze kuba bikansetsa. Iteka haba hari uri ku isonga ari kumwe na bagenzi be bafatanije ibi n’ibi. Ni imyuka ihamagarana. Buri gihe haba hari ababa babiri inyuma. Kuki ntababa babiri imbere? Ubu nkosora bwa nyuma hari : Kayumba na bagenzi be… Na Karegeya na Gahima na Rudasingwa… na Rusesabagina w’umuhutu? Na General BMS Habyarimana, Ahaa… na FDU Inkingi ya Victoire Umuhoza Ingabire w’umwiyahuzi. Na Ntaganda w’icyihebe. Aba banyepolitiki uwabagira abavugabutumwa babwiriza isi yose, hagakizwa benshi, kuko ntabwoba bagira, bahaze amagara. None nyuma y’itsembabwoko ubu umukiga cyane cyane w’umushiru niwe urimo kubebera cyane kurusha abandi kuko ariwe wari wemye cyane cya gihe. 

Iteka haba hari ababebera n’abemye, kandi ababebera n’ababaga bahagaze bemye, maze abemye bakaba ababaga babebera, maze rya jambo rikabasohoraho ngo «aba mbere bazaba abanyuma, maze n’abanyuma babe aba mbere». Imana izi gucisha bugufi koko. Niyo ya mbere mu kuringaniza ibyishyira hejuru, n’ibyari hasi. Mu mpunzi nagize uruhare mu gucyura muri 2002 harimo umukiga w’umushiru, nziranye n’umuryango wabo, maze aransaba ati niba bishoboka wo kabyara we, wo gaheka we, niwowe n’ubundi watuzanye, ati ariko