226

byabanje gusengerwa, kandi bakirinda kubivanga n’ibikorwa by’amajyambere no kubishakamo inyungu, kuko birasaba igiciro cy’ubutwari bizahemberwa n’Imana. Kandi niba iyo mvuzengo abahutu twihane, ukatugirira imbabazi ko dushobora gukomereka cyangwa gutonekara, nawe nyirimbabazi, niba hari icyo wikeka irwaneho nawe wihane, wenda wahugira muri ibyo ukaba uretse gutekereza ku butungane bw’abahutu, n’ukuntu twese tutishe. Ubu narumiwe, muziko kubera vision 20/20 ubwiyunge buri sawa? Hanyuma se Imana ikaba irakajwe n’iki? Ikaba igiye guhanira iki abiyita Abanyarwanda bose, nanone nta gice kitazagerwaho. Irabahanira ubwoko bwa papa na mama, kandi ishaka kubakoresha nta burozi bw’amoko bukibarangwamo. Ibi ni ukuri kuzuye 100%. 

Imana yankundishije aya moko yose, ariko kugirango mpabwe guhagarara hagati nabanje kubagwa. Imana yarambaze kandi nabazwe numva. Kubagwa birababaza cyane, iyo nta kinya baguteye. Imana ikunze kubaga abantu nta kinya kuko iba ishaka kubakamuramo «ubumuntu-kamere, bw’umuteto». Mugomba kubagwa rero, kuko nimukomeza gufata utunini ntimuzakira amoko. Dayimoni y’ubwoko yamenyereye utwo tunini n’utwo dushinge, kugeza iyi saha ntakirahinduka mu banyarwanda, bararebana ku jisho, baracungana ku ijambo rishobora kuba ryacika uwundi, kuko bameze nk’abicariye «mine». Ajya kumva akumva yavuze iby’ingengabitekerezo atabishaka kuko nibyo bimwuzuye. Uko yaba ameze kose, umwanya yaba afite wose biramucika kuko hari icyabifunze, kivugako tugomba guceceka amoko kuko no mu ndangamuntu ntayabamo. Kandi ko uyavuze aba afite ingengabitekerezo ya jenoside, cyangwa se afite amacakubiri. Sinshaka no kuzongera kumva abavugako nkomeretsa cyangwa ntoneka abahutu. Izo mpuhwe sinzemera. Rero ndagusabye winkunda kurusha uko nikunda. Bene wacu nabo badashaka kwatura itsembabwoko barorere, icyo nsaba Imana n’uko ababirwanya byazabahitana bonyine, «icyo gihe bikazaba gatozi aho kuba rusange» : niryo sengesho ryanjye, aho kugirango benshi na none babigwemo. 

Ntabwo narinziko hari abandi bantu basaze nkanjye. Ni mu mpera za 1996 Abanyarwanda b’impunzi, abahutu n’abatutsi barahishurirwa. Icyo gihe ntabwo nari nakabwirwa iby’amoko n’ubwiyunge nari ndimo kuzenguruka hose mpamiriza Yesu aho yankuye, kuko iby’amoko nabihawe 22/6/1999. Nta n’ubwo nigeze menya ibyabereye i Detmold mu Budage kuko nabimenye muri 2001. Ndabonamo abagabo, abagore bose biyubashye, ba padiri ba pasitori ba ma soeur. Nabonyemo abagore batatu (3) gusa kuri 24 b’abagabo harimo na ma soeur umwe ubwo ni bane (4). Ni bake cyane ukurikije gahunda yo guteza umugore imbere mu Rwanda; basi ntacyo bitwaye cyane.