229

Ngo niho Imana izumva itubabarire kandi ngo idukirize n’igihugu. Ntakirakorwa kuva igihe yabivugiye. Ahubwo twirirwa dukora ibirori. Ubwo kandi ngo tukongeraho no gukora ibice 3 bya Yona, tukabigenza nk’uko i Nineve babigize, tukaba turarangije, tukarya ibyiza byo mu gihugu ntawe uduhagaze hejuru. None kugeza ubu twese twibereye mu bikorwa by’amajyambere. Twarinangiye nayo yarambiwe gutegereza. Kuko ikorera mu bihe byayo yagennye. 

Ubwiyunge ni agakingirizo, ubusabane ni agakingirizo. Impamvu nyamukuru n’uko ibivugwa ataribyo biba biri mu mitima y’ababivuga. Kuko biriya byo gusangira ni urupfu mu zindi. Hakora kwihangana gusa, no kwishakira amakuru yo kunyuza kuri radio na television, na raporo zo guha abazungu n’abandi baterankunga. Na ba Pasitori byarabananiye nkanswe. Ko ari ukubarenganya. 

Kuko «niba inyange zirira se ibyiyoni byo birimo gukora iki»? «Ntabwo ntukanye nciye umugani kandi muziko mwese muri inyange…» Ikibazo n’uko mudashaka kumenya uburyo bwakoreshwa kuko ngo muziko mubizi, kandi ntihazagire unyitabaza ku munota wa nyuma kuko bizaba byarangiye. Ntihazagire umpamagara ngo ngire icyo nkora. Igihe amasasu azaba avuga maze hagatangira ya masengesho avuga ngo «Mana nundinda nanjye nzakurinda. Kandi nzaguha n’amasezerano». Ibyo byitwa «amatakirangoyi». Dore igihe navugiye nanjye ndarushye; icyo gihe Yesu nanjye tuzabihorera. Koko kuvuga ko tugomba kubana nibyo, none se twaba hehe hatari mu Rwanda rwacu? Ariko se iyo mibanire ko itanezeza Imana, Imana yo ishakako tubana bivuye ku mutima, abandi bati ntacyo n’iyo tutasuhuzanya, n’iyo twakorana turebana ay’ingwe ntacyo tugomba kubana. Kandi twitonde kuko n’ingaruka ntizitworoheye : abagabo bararongora utwana twabo, ubwicabyi bwafashe indi ntera, abagore bafite abagabo b’ibisimba : imbwa, ihene; abagabo bafite abagore b’ibisimba : ingurube, intama. Nitutumvira bizakomeza byiyongere, kuko ni imyuka iterwa n’ingaruka za jenoside, n’ibindi bijyanye no kumena amaraso. Uwiyita «Reverand» umwe «niko yiyita» ati kuki utambwiyeko uri Interahamwe? Nti narinziko ubizi. Uyu mugabo aracyarwaye cyane we rwose ntabwo abihisha, kandi aba anarakaye, uwamurega kuri Komisiyo, aracyafite ingengabitekerezo, oya nako afite amacakubiri kuko nta mututsi uregwa ingengabitekerezo kuko niwe wahohotewe, yarakomeretse cyane. Amfitiye urwango rwinshi, ararwaye shenge ariko azakira. Kuko uretse icyo gikomere cyo gatsindwa, ubundi yiyita umukozi w’Imana, iyo nta muhutu abona yuzura imbaraga nyinshi kandi akanabasengera. Nabajije umwe nti wazansuye? Ati ashwi da!… Ntazasangayo abacengezi. Tuzabanira hanze hagaragara, kuberako ari politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ntakundi byagenda. Aremera agashinyiriza ariko si cyane kuko birababaza ni nko kwicarira imihunda y’icumu. 

Uzambarize aho umuhutu n’umututsi bakorana batarebana ay’ingwe badakingiriza, batanekana. Niba bahari bazabapime tubashyire mu