turacyabundabunda kandi buri gihe ngo haba hari za Komisiyo ziturengera. Ibigega byuzuzwamo amafaranga ngo yo kuduha. Ibyo bigega byikiriza abandi basanzwe banifite. Nguhe ibimenyetso?…»
“Iyo babuze ibyo bakora amafaranga yacu atugenewe bayahaze, bahita basoma za Disikuru biriza. Wambwira ukuntu abacitse ku icumu na n’ubu aribo batindi nyakujya? Nsubiza se! Ngo UKURI KU BYABAYE?… UKURI NTIBAKUZI?… BARABAZA IKI?»
«Ntako tutagapfuye, kubona ubisikana n’uwakwiciye akagusuzugura ntanagusuhuze». (Ntabwo aziko ari isoni n’ubwoba bituma atamusuhuza)
«Harya wowe ubwiriza iki? Naba nawe, nako mwese muri kimwe».
«Mbabarira ubwire bene wanyu ko ari abere ko nta mututsi wapfuye ko ari ukubanga bababeshyera. Ubabwireko abatutsi bapfuye nabo biyishe, urumva cyangwa uracungacunga»?.
«Numviseko ngo wiyemeje kuzabageza mu ijuru. Yewe, iri juru naryo ryaragatoye, ibipfuye amaso byose ngo biba bizajya mu ijuru»!.
«Bwira bene wanyu uti : nta tsembabwoko ryabaye. Bariya bahutu bafungiye za Arusha barabahohoteye, ni ukubanga, abafungiye ino nabo barababeshyera ni ibintu abatutsi bavuye hanze n’abazungu bapanze nta byigeze bibaho; ni nka ya ntambara yo mu ijoro ry’uwa 4 rishyira uwa 5 ukwakira igihe habaga ikinamico ngo Inyenzi zageze i Kigali».
«Rwose nimurangurure muvugeko abatutsi babeshya gusa ntawapfuye ko ari ubugome bwabo bwabishe. Maze urubanza rube rurangiye».
«Ahubwo hahanwe ababahohoteye bigeze hariya, maze abahutu bari hanze batahe basabe n’indishyi zo kubeshyerwa, n’abari muri za gereza na Arusha bose Leta ibahe indishyi z’akababaro».
«Ikindi nsaba ni uko buri mututsi wese uri mu buyobozi yavaho hakajyaho abahutu kuko aribo bazi gutegeka».
«Kuko n’ubu birirwa bavugako ku gihe cyabo byari byiza none ubu Abanyarwanda bakaba bameze nabi, ubwo rero urumva nawe ko bafite gahunda ndende y’amajyambere. Mfite ikibazo
