242

cy’uwaba Perezida cyangwa Premier Minister n’ukuntu bashyiraho inzego za Leta». 

«Rahira ko umuhoro utakongera kurisha ariko noneho hagati yabo kuko nta mututsi waba ahari». 

«Wowe ubona bizashoboka? Maze byajya gupfa ugasanga birakorwa n’abagore, ukagira ngo abagabo bashizeho, ibi si ubundi bukunguzi?» 

«Ubwiyunge bakabuha abagore, Gacaca bakayiha abagore. Ibi n’ibiki? Ubwiyunge bugitangira babuhaye uwitwa Inyumba Aloysia, avuyeho asimburwa na Fatuma Ndangiza ari nawe ugifite urwo rufunguzo rw’ubwiyunge. Aba badamu barabakoze gusa ntakindi!»

«Kariya kazi n’abagabo kabazonga, byonyine ibinyoma birimo ntibyakumaza kabiri. N’amanama menshi atesha umutwe, navuga byinshi. Gacaca itangira yatangiranye na Cyanzayire Aloyiziya asimburwa na Mukantaganzwa Domitilla ari nawe ugifite urufunguzo rwa Gacaca, (uyu mudamu baramuhemukiye gusa ntakindi) Arakora cyaneee! Namwe muranyumvire, kuki batajya babiha abagabo? Ni ikibazo gikomeye, ikindi nakubaza wowe : Sinzi ibyo wigeze kuvuga ngo ntabwo abavuye hanze bagombye kubaha biriya bigo kuko ntibibareba, ikindi ntabwo bagombye kubiha abatutsi ni nko kubahahamura? Si ko wavuze? Nonese ko babirenze ho». 

Aha ndagira ngo mvuge nka Mariya ko ari ko bimeze. Nabivuze ho koko ntabwo iriya mirimo yagombye kuyoborwa n’abacitse ku icumu cyangwa se abatutsi bavuye hanze, bagomba kubiha abahutu akaba ari bo bazana ubwiyunge kuko ni bo bazanye ubutane «nabivuze birambuye mu gice cya 7», aho mvuga ku «UMUHUZA MWUNZI» ndumva bisobanutse. Ariko bagomba gukorana n’abavuye hanze kuko hari aho bahurira mu kugirira nabi abacitse ku icumu. 

Undi ati : 

«Iyo muvugaguzwa gusa mubona abahutu ari abantu?… Eh nari nibagiwe ko neguriye abazimu mu ndaro. Ngaho komeza uvuge wenda bazumva ariko se bazumva ryari ko igihe kiducitse». 

«Barakaba uko nabaye! Barakiyahura! Bo gapfa batabyaye nk’uko bambuye abandi abana. Guhora batwishima hejuru dutaburura amagufa bo bigaramiye»

«Ariko se ko hari uwambwiye ngo muri ariya magufa ngo hari mo n’ayabo? Kandi yambwiraga nabi cyane».