244

«Dore nawe ubu hari abashinzwe kutwemezako twese twatsembye abatutsi bakoresha uburyo… benshi bamaze kwemera.» 

«Koko hanze hari abaruta abafunze, baruta ubwinshi abari hano. Nibyo wa mugani wawe ibyabaye byose n’ibirimo kuba, ni inkurikizi z’itsembabwoko.» 

«Ibi ni entre nous : uziko ngo hari umubare abazungu basabye ugaragaza koko ko itsembabwoko ryabaye? Kugirango ryemerwe. Kuko nibo babaha amafaranga. Niyo mpamvu bashaka twese kubitugerekaho.» 

«Ushatse wanabivuga, ko bitakiri ibangase kuribo (abatutsi), twese turi Interahamwe, nawe kandi urabizi niko bakwita. Rero ntacyakorwa keretse Imana yonyine gusa.» 

«Iby’ino byose barabicurika, babura kubanza kurekura abarengana doreko ari na benshi, none byabashobeye gufungura abantu bamazemo imyaka ingana na Leta yabo kandi barengana.» 

«Ariko nta mutima bagira ubugome bwarabarenze.» 

Aha niho «icyaha rusange» kigaragarira cyane, kubona umuntu ufunzwe azira jenoside akarekurwa nyuma y’imyaka 15 afite urupapuro rwanditseho ko ari umwere. Biteye ubwoba. 

Undi nawe arafunze ati :

«Pasito, jyewe narishe, nishe umusore umwe n’umwana umwe, narabyemeye mbisabira imbabazi. Ariko barimo no kungerekaho n’abo babuze ababishe.» 

Yahise yakira Yesu ndamusengera mubuza kwemera abo atishe ko Imana izamurengera. Nyuma akomeza ambwira ati niba bariya ba Grands-frères bari Arusha bemeraga byakoroha none ngo bose ni abere. Ils plaident non coupables. 

«Pasito, mbe nkubwire, twishe abatutsi twari tumeze nk’abadayimoni wa mugani wawe kandi iyo wamaraga kwica umwe wahitaga wumva bose wabamara. Imana niYo yo kutubabarira kuko ntidukwiriye kubaho». 

«Ariko baje nabo baragakoze, barabitweretse, yego nk’uko uvuga nta tegeko ry’abayobozi ryatanzwe ngo bihinduke itsembabwoko, ariko ni ya mayeri yabo yo gukora ibintu rwihishwa. Urabayobewe se?»