247

Iby’Umwuka nabyo ni Umwuka, kandi bisobanuzwa Umwuka nyine, bihoraho mu mahoro, birarenganura, birakiza. Ni iby’Imana. 

Gukorera mu mubiri ni nabyo bigaragaza ikintu kitwa «gatozi», kandi «gatozi» igendana n’Umubiri, Corps, Body, ni nayo mpamvu abanyamategeko bakunda gukoresha «gatozi» kuvugako icyaha ari gatozi. 

Ubundi gatozi iba gusa iyo umuntu akoze icyaha kigirira nabi we wenyine, n’ingaruka zikazaba kuri we wenyine, ntabandi babigendanyemo. Ni nabyo bimuhesha uburenganzira bwo kucyihana wenyine, akanababarirwa wenyine. Aho niho honyine icyaha kibera gatozi. Kandi «Umubiri n’Ubumenyi, birakorana cyane bigafatanya kwanga iby’Umwuka». Ni nayo mpamvu iyo umuntu yakiriye Yesu mu bugingo bwe, ubumenyi n’umubiri birababara kuko biba bivuye muri kamere yabyo yo guhangana n’Umwuka, noneho bikagomba kumvira Umwuka. Mbere yaho biba byarigometse ku Mwuka. 

Iyo habonetse abafatanije icyaha, bakabita abafatanya-cyaha baba bavuye kuri gatozi ako kanya batangiye kwinjira muri «Rusange» y’icyo ngicyo bahuriyeho. Haba hari abandi binjiyemo, haba mu cyaha nyir’izina no mu ngaruka zacyo. Ariko iyo bigeze mu gukora kw’umwana w’umuntu «MBONEZAMUBANO» na «MPANABYAHA» bashingira ngo kuri «gatozi» cyane. Yanga gutoneka abo yita ko irengera, kandi bataziko ari ukubica kurushaho. Gatozi bivuga icyaha umuntu yakoze ku giti cye. 

Iyo habonetse abafatanya-cyaha ntibiba bikiri «gatozi». Biba byabaye «Rusange» kuri icyo cyaha bahuriyeho cyabateye kwitwa «abafatanya-cyaha». Ariko siko babifata. Bashaka kubishyira mu bumenyi bwa muntu biga mu mashuri (Amategeko). Iyo bibayobeye, bakabura uko babisobanura, babishyira mu «BUMENYI», aribyo nise kubishyira mu «Bwonko», kuko higa mu mutwe ntabwo higa mu mutima. Ntabwo Imana ikorera mu bwonko ikorera mu mutima-nama wawe, mu muntu wawe w’imbere ariwo mwuka wawe, uhamanya n’Uw’Imana ko uri umwana w’Imana. Naho mu bwonko ari naho higirwa ubumenyi nicyo kibuga cya Satani akiniramo mu muntu, niho akorera «gym tonic» (igorora-ngingo) yisanzuye, yahava akajya mu mubiri, gutyo gutyo! 

Niko gukora ku isi mu iterambere. Nabyiseko ari igice cyitwa «SOCIAL», «MBONEZAMUBANO». Kuko amategeko akorwa nyine n’abazi ubwo bumenyi. Iyo ibyaha bikozwe baba baziko hari ingaruka ariko ntibabashe kubona igisubizo. Bakabihindura «GATOZI». Kugirango biyorohereze.