bugingo bwabo bakitabaza amaraso ye, abo nibo bazarokoka kuko n’iyo yava muri uyu mubiri aba afite ubugingo buhoraho. Ahanini aho ninaho Imana yitaho cyane. Abandi ni ibicamuke n’inzererezi, n’ibivume ubutaka bwanga urunuka, kuko bwarasamye bumira amaraso y’abatutsi amaboko yabo yavushije (Itangiriro 4:9-11). Ntibakabeshye ngo bariho. Nta kwihana kwigeze kuba kuko abenshi bemeyeko bishe ari uko babagabanirije ibihano.
Bya bindi byo guteranya no kugabanya no gukuramo, no gukuba, hagakurikiraho urwego rwa kabiri, ni ukuvugango umazemo imyaka 7 gukuramo 4 = baramurenganije cyane agahitira mu ngando. Ibyo byose bararaga babyiga bati nitudapfa tuzunguka, basanga bagomba kwemera ariko benshi bemera ibice ibindi barabihisha maze ibya nyuma birusha ibya mbere kuba bibi, bibyara zero. Imana ikabireba ikabyihorera kuko usenya urwe umutiza umuhoro, kandi urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.
Hireze aba n’aba… Hafunguwe aba n’aba, Gacaca yo muri gereza aba n’aba, iyo ku murenge aba n’aba, utugari aba n’aba… Ikusanyamakuru riti : abari hanze bararuta abari muri za gereza ubwinshi, kandi mu bayobozi b’igihugu naho harimo akayabo kabo, kandi nibyo no mu itorero no mw’idini barunzemo. Kandi niba inyange zirira se, ibyiyoni byo biba byifashe bite? Ubwo kandi ababeshyera abandi ni ishyano ryose, haba muri gereza, haba hanze, ni uruvange rw’ibibazo byuzuye ibyaha byinshi kugirango uzamenye ukuri keretse uhishuriwe n’Imana yonyine. Umuhutu aho ari hose wa muvumo w’itsembabwoko ruba rugeretse, uba umukurikirana; ubuterahamwe aho ari hose, ngo navuge ibyo yabonye, navuge abo yishe, abari kuri bariyeri, n’aho bariyeri zari ziri, kandi kirazirako waba uri umuhutu ngo uvuge ngo ntabwo ubizi, n’iyo byaba byarabaye uri hanze, mu bitaro se, ugomba gushaka uko umenya uko byagenze. Nababwirango nibihane muri rusange Imana ibikureho bakanyanga.
Ndasaba Imana ngo ihishurire abahutu ko bagomba kwihana itsembabwoko muri rusange, kandi ntabwo byaba rusange twese tutemeyeko turi Interahamwe, twasubira muri 1994 mu kwa 4, niho ifirimbi yavugiye. Hari uwo twahuye yakanuye amaso yahahamutse ati icyo gihe nari mu nzu nahavanywe n’Inkotanyi, ariko ngo nimvuge ibyo nabonye. Ndamubaza nti icyo gihe ryari? Hari habaye iki? Ati : igihe bya bindi byabaga yewe. Ngo nimbereke aho twahambye abantu babo kandi simpazi ku izina ry’Imana. Pasito nushaka usenge Imana ibikwereke rwose, nta mututsi waguye kuri iyo bariyeri muri raporo niko bimeze ahubwo (abimbwira yongorera) ngo abahutu baho nibo bapfuye jyewe Imana ikinga akaboko. Ubwo ararira.
Umuntu w’umugabo wifashije wize cyane na Leta y’ubumwe yari yarahaye akazi gakomeye ati singisinzira, dore ngira n’izuru hano iyo
