• Icya gatandatu : Icyunamo kikavaho (yarasaze neza cyangwa yashakaga ikimvamo ariko asanga ndi maso).
• Icya karindwi : Tukongera gutora, ariko harimo abakandida badafite ubwoba bwa Kagame.
Mu mutima nti uyu si muzima rwose! Ngo twakongera gutora kuko ariya matora Abanyarwanda bose batatoye ngo bishobora kuba ari nabyo ahanini biteza ibibazo, ngo bamwe bari mu mahanga nko mu mashyamba ya Kongo-Zayire. Mana yanjye! Noneho ndamubaza nti ubwo noneho n’Itegeko Nshinga ryahinduka? Ati ndiyo! Naramurebye ngirango bamuntumyeho ngo yumve icyo mbivugaho, ariko narabyirinze kuko bene abo ndabamenyereye, ngo ni uburyo bwo kugirango bakumve babijyane. Nti se uri mu mwuka cyangwa niko ubibona?
Ati : «Pasito, ibyo mvuga ndabizi; nibitagenda kuriya uzaba urarora akazaba». Nanone umwana w’umuhutu azongera akameze n’abazungu be bamuhora inyuma, afatanye n’abatutsi bacitse ingoma ya Kagame, maze urebe. Kandi umenyeko abashaka kurwana bo batakoze jenoside «Aho urahazi?» Nshatse kumusobanuza numva anjyanye muri menshi ndikura. Nsigara nibaza byinshi kuberako ari umwinginzi kabuhariwe, kandi w’umututsi. Kandi yavuye hanze, kandi bafite ngo ibyo Imana yababwiriye mu mahanga; ariko sinkubwira icyerecyezo.
Nongera gukuka umutima k’ubw’igihugu cy’u Rwanda, ndibaza bishyira cyera. Undi nawe ni umuhutu ati «Murokore, uraruhira ubusa, igihe wahereyeee! Ahubwo dore umuti : Icya mbere twese twakoze ibyaha, twebwe twishe abatutsi, nabo baratwica rwose, n’ubwo uvugango nitwe twakoze itsembabwoko, ariko twarabaze dusanga harapfuye abahutu benshi cyane kandi bishwe n’abatutsi. Noneho rero twe kwirirwa tubeshyana ubusa, reka twihanirane tubabarirane birangire». Namubajije ijambo rimwe gusa mporana nti ninde uzavuza ifirimbi? Ninde uzabanza kwihana? Nawe biramuyobera, kuko cyeretse bamwe bibwirije bakabanza, naho ubundi nta n’umwe ushaka kubanza.
Ati «Ibyo uvuga byumvwa na bake. Kubwira umuhutu ngo abanze yihane kandi nawe asigaye wenyine, ahubwo urakomera wa mugore we!» Mbona atangiye kureba nabi… no kuvugaguzwa, ambwirango imirambo yo muri Kongo-Zayire n’ahandi yasigaye arondora… Nanjye mpita nikura mu mayeri. Undi w’umuhutu nawe ati «Mbese wakweruye ukavuga ko twese twishe, maze bikagira inzira?» Ubwo nawe ngo aravuze kandi icyambabaje n’uko bene abo baba bari mu buyobozi. Bakorera munsi y’ibikomere nabo ubwabo badashobora gucunga. Imana itubabarire koko ntituba tuzi ibyo dukora.
Kwihana kw’abatutsi kubaye mbere nta muhutu wasigara. Kuko dore uko uwacitse ku icumu yakwihana yagira ati : «Mana ndasaba
