abahutu imbabazi ko nasigaye jyenyine, birambabaje rwose kuba baransize ndi muzima kandi naragombaga gutemwa, none bambabarire ubutaha ntibazansige. Kuko ni abantu beza abahutu, kubona hari abatutsi basigaye birababaje cyane. Mana tubabarire nk’abacitse ku icumu. Kandi n’abahutu batubabarire icyo cyaha cy’indengakamere cyo kuba tutarashizeho». Ni wumva ko hari abacitse ku icumu barisenze ukiri mu gihugu uzahite ukivamo, kuko byaba byaturangiranye.
Ikibazo : Niba atari izima rya buri bwoko, bitwaye iki kwihana? Niba atari ukwihagararaho byo kurata ubugabo «ari byo Imana yanga», bitwaye iki? Uretse ko nzi kimwe gusa kandi cy’Umwuka; narabivuze nzakomeza no kubisubiramo. Abatutsi babanje kwihanira abahutu Imana yatumerera nabi cyane; umuvumo wakomeza kwiyongera. Aha nahamenyeye byinshi byatumye na none nongera kwibaza. Ko abarokore na bo barimo benshi barwaye, bariya bose ubona bikarakasa, upimye neza wasanga bose bihishe mu bwoko bwabo. Ikibazo cy’amoko ndakizi, n’aho kingeze ndahazi, n’aho kigeze igihugu ndahazi, n’aho kigeze idini ryiyita Itorero ndahazi, n’aho kigeze abategetsi b’u Rwanda ndahazi, nagikoreye ubushakashatsi bwinshi.
Ndabaza : ko abahutu bihagararaho cyane bakaba badashaka kwihana, abatutsi bakaba bihagazeho bakaba badashaka kubabarira, idini ryiyita Itorero rikaba ryihagazeho rikaba ridashaka kwihana, igihugu kikaba cyihagazeho kikaba kidashaka kwihana, abategetsi b’igihugu bakaba bihagazeho bakaba badashaka kwihana; mu by’ukuri hasigaye iki? Ntihasigaye se ko Imana ari yo yihana ikarangiza ikibazo? Kandi koko igiye kutwihanaho rwose mubyitege. Kandi iyo yihannye bimera nk’igihe cy’umwuzure, cyangwa se Sodoma na Gomora n’ibindi nawe waba uzi. Imana igiye kutwihanaho kuko yaducumuyeho; n’ibyaha byayo byabiteye, kandi niyihana nzi neza ntashidikanya ko tuzayiha imbabazi 100%, kuko tuzaba tubaye abagabo yo ibaye imbwa.
Aha rero ni ho nagira ngo mvuge mpinda umushyitsi, nciye na bugufi cyane kuko mpazi byinshi. Mana mbabarira, Mana tubabarire. Iyo habuze uca bugufi, kandi hari icyo Imana iguhakaho igucira bugufi. Icira bugufi abantu nk’igihe cy’Adamu na Eva. Guca bugufi kwayo ni bibi cyane. Yaciye bugufi cyane igihe cya Sodomu na Gomora, yaciye bugufi cyane igihe cy’umwuzure, yaciye bugufi cyane igihe cy’Abameleki, yaciye bugufi cyane igihe cya Hitler Adolphe w’umudage wivugiye ko Imana izategeka ijuru nawe agategeka isi. Nawe unyumvire umwana w’umuntu uko yabaye. Ubuse yategetse isi? Yagerageje kumaraho Abayahudi. Ni cyo yari yaravukiye. Igihe cy’itsembabwoko yemeye ko riba ku bw’impamvu nzasobanura ubundi ariko yari ibizi neza. Kuko ntijya itungurwa. Muri Kongo-Zayire igihe cy’impunzi yari yaciye bugufi kuko aho kwihana
